bwiza.com
Amakuru Politiki

Uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ariyama abashinja Mitterrand uruhare muri Jenoside

epa04183812 Former French Foreign Minister Hubert Vedrine speaks during an international conference entitled 'Opportunities Seized, Opportunities Missed ? Ten Years in The European Union', held to mark the tenth anniversary of Hungary's accession to the EU, in Budapest, Hungary, 28 April 2014. EPA/Tibor Illyes HUNGARY OUT

Hubert Verdrine wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubufaransa ariyama abashinja Francois Mitterrand wahoze ari umukuru w’igihugu uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ibi Verdrine abitangaje nyuma y’ibaruwa abari abaminisitiri 23 ku bwa Mitterrand wayoboye Ubufaransa kuva mu 1981 kugeza mu 1995, bandikiye umunyamabanga w’ishyaka ry’abasosiyaliste, Olivier Faure, kugira ngo yihanangirize umunyamuryango wabo, Raphael Gluckman watangaje ko Mitterrand yafashije leta y’u Rwanda yariho mu gushyira mu bikorwa Jenoside.

Bavugaga ko aya magambo Gluckman yayatangarije mu nama yagiriye i Toulouse, ubwo yiyamamarizaga umwanya mu nteko ishinga amategeko mu muryango w’ibihugu by’Uburayi. Basabye Gluckman kuvuguruza ibyo yavuze.

Aba baminsitiri kandi bavugaga ko politiki y’Ubufaransa mu Rwanda yanengwa ariko nta bimenyetso bigaragaza ko ibyo Gluckman ari byo.

Kuva mbere na magingo aya, Verdrine afite byinshi ahuriyemo na Francois Mitterrand. Igihe Mitterrand yari ku butegetsi, Verdrine yari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ubu ni umuyobozi w’ikigo cya Mitterrand cyanamwitiriwe.

N’ubwo Verdrine n’aba baminisitiri bagenzi be bahakana uruhare rwa Mitterrand n’Ubufaransa muri Jenoside, u Rwanda ruracyashimangira ko nta cyo bwashingiraho bubihakana.

Ubufaransa bwagiye bwanga kugaragaza inyandiko zitandukanye bubitse zishobora gutanga amakuru agaragaza uko bafashije leta yari iriho mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.

Icyakoze Perezida Emmanuel Macron uriho ubu yategetse ko hakorwa iperereza ku ruhare rw’igihugu ayoboye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Muri Mata, umukuru w’igihugu, Paul Kagame yabwiye itangazamakuru ko umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa uhagaze neza kuko Macron agaragaza ubushake bwo gukemura ibibazo biri hagati y’ibi bihugu byombi.

Ku nshuro ya mbere, Muri uku kwezi, Ubufaransa bwemeje tariki ya 7 Mata nk’umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku rwego rw’umugi wa Paris.

Ubu igihanzwe amaso ni iperereza Macron yategetse ko rikorwa, niba koko rizakorwa maze ukuri ku ruhare rw’iki gihugu muri Jenoside kukagaragara.

Isôoko: BBC

Izindi wakunda

Bwiza.com