bwiza.com
Ahabanza » Inzego z’umutekano z’u Rwanda zarashe abacuruzi ba magendu bateye amahane
Amakuru Politiki Umutekano

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zarashe abacuruzi ba magendu bateye amahane

Ku wa gatanu, tariki ya 24 mu ijoro, mu murenge wa Tabagwe, akarere ka Nyagatare, inzego z’umutekano z’u Rwanda zari ku burinzi zahagaritse umucuruzi wa magendu wari utwaye moto, ubwo yashakaga kunyura ahatemewe ku mupaka.

Polisi y’igihugu ivuga ko, uyu mucuruzi yabyanze, ahubwo atera amahane. Ubwo haje abandi bari bafite imihoro bashaka kurwanya aba bashinzwe umutekano, ari na ko bageragezaga gusubira mu Bugande. Abashinzwe umutekano barashemo babiri bahasiga ubuzima, umwe ni umunyarwanda, undi ni umugande we wapfuye nyuma. Ubwo aya mabandi yasubiraga mu Bugande nta kindi cyabaye.

Amabandi yasize moto ifite ibirango bya RE736G, yari itwaye imyenda ya Caguwa.

Nyuma y’ibi ngibi, inzego z’umutekano n’abayobozi baturutse muri ibi bihugu byombi bateranye kuri uyu wa gatandatu. Abaturutse mu Rwanda ni umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, David Mushabe na ACP Emmanuel Hatari, umuyobozi wa polisi mu ntara y’Iburasirazuba. Abaturutse mu Bugande ni umuyobozi w’akarere ka Rukiga, Alex Akampikaho, CSP Byaruhanga, n’uwungirije uhagarariye polisi mu karere ka Kabale.

Aba bayobozi bahuye n’abaturage baturiye umupaka, babasaba kubana mu mahoro. Babasabye kandi kwirinda ubucuruzi bwa magendu nko gucuruza ibiyobyabwenge, ngo bakore ubucuruzi bwemewe n’amategeko.

Nyuma y’ibi, iperereza ryatangiye gukorwa.

Iri ni itangazo ryagenewe itangazamakuru rya polisi y’igihugu, ryashyizweho umukono n’umuvugizi CP John Bosco Kabera.

Itangazo rya polisi ryo kuri uyu wa 25 Gicurasi

Ubu butumwa butanzwe nyuma y’inkuru yanditswe n’ikinyamakuru cyo mu Bugande, Chimp Reports cyavugaga ko abasirikare babiri bo mu Rwanda barashe abaturage babiri, umwe w’Umunyarwanda, undi w’Umugande. Cyavugaga ko aba baturage barasiwe mu Bugande, ku isoko rya Hamisavu.

Ibi byari byemejwe n’umuvugizi w’igipolisi cy’Ubugande, Fred Enanga.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!