bwiza.com
Ahabanza » Kigali: Ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo ntikigikorewe kuri Sitade Amahoro
Amatangazo

Kigali: Ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo ntikigikorewe kuri Sitade Amahoro

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda iramenyesha abiteguye gukora ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo (Permis Provisoir), ko ikizamini cyo ku wa Mbere tariki ya 27 Gicurasi, kimuriwe ku Gisozi.

Ni mu itangazo yasohoye ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Gicurasi 2019,  aho yagize iti “Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda riramenyesha abazakora ikizamini cy’uruhushya rwagateganyo kuwa mbere taliki ya 27/05/19 muri sitade amahoro ko cyimuriwe muri ULK ku Gisozi. Isaha n’italiki ntibihindutse. Murasabwa kwihanganira izo mbinduka. Murakoze”.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!