bwiza.com
mu mahanga

Libiya: Igisirikare cyarokoye abimukira 290 bari bagiye kurohama muri Mediterane

 

Igihugu cya Libiya cyatangaje ko cyarokoye abimukira 290 bari barikugerageza kujya ku mugabane w’Uburayi banyuze mu nyanja ya Mediterane .

Aba bimukira batabawe n’urwego rwa gisirikare rushinzwe inkengero z’inyanja rwa Libiya. Abagize uru rwego batangaje ko bagiye gutabara bamaze kwakira amakuru avuga ko ubwato barimo bugiye kwibira.

Muri ubwo bwato hari higanjemo abimukira baturutse mu barabu, abirabura ndetse n’abakomoka muri Bangladesh. Abo bimukira bakaba bari mu bwato butatu butandukanye.

Igihugu cya Libiya cyabaye inzira y’ibihumbi by’abimikira baturuka mu bihugu bya Afurika. Abo bimukira banyura muri Libiya bashaka kujya mu bihugu byo ku mugabane w’Uburayi. Akenshi baba bavuye mu bihugu byabo bahunze intambara n’inzara ibica bigacika mu bihugu byabo

Nk’uko tubikesha Ijwi ry’Amerika nyuma y’uko abo bimukira barokowe bahise bashyikirizwa polisi y’igihugu nyuma yo kwitabwaho n’abaganga no guhabwa imfashanyo.

Igihugu cya Libiya cyuzuyemo akavuyo kenshi nyuma y’uko hashize imyaka umunani uwari umukuru w’iki gihugu Col Muammar Gaddafi yishwe. Nyuma y’urupfu rwe, igihugu cyabayemo akajagari k’imitwe yitwaje intwaro, kugeza ubu umutekano akaba ari muke mu gihugu.

Kugeza ubu , ibihumbi by’abantu batandukanye bamaze gusiga ubuzima muri izo ngendo zinyuranije n’amategeko bagerageza kujya gushaka amaronko i Burayi.

Nkurunziza Viateur @BWIZA.COM

Izindi wakunda

Bwiza.com