bwiza.com
Ahabanza » Min. Shyaka yabwiye Abajyanama ko bashobora kugira uruhare runini mu gukemura ibibazo by’abaturage
Amakuru Politiki

Min. Shyaka yabwiye Abajyanama ko bashobora kugira uruhare runini mu gukemura ibibazo by’abaturage

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof.Shyaka Anastase, avuga ko abajyanama bashobora kugira uruhare rw’ikigero cya 70% rwo gukemura ibibazo bitandukanye by’abaturage hirya no hino mu gihugu.

Min.Shyaka yabitangarije kuri Petit Stade i Remera, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2019, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo gusoza Icyumweru cy’Umujyanama. Yavuze ko n’ubwo iki cyumweru kirangiye, bitavuze ko ubujyanama nabwo buhagaze.

Abajyanama n’abayobozi bitabiriye uyu muhango, Minisitiri Shyaka yabashishikarije gukomeza gusigasira umutekano no kunoza isuku, Serivisi n’imikorere muri rusange, mu Mujyi wa Kigali nk’amarembo y’igihugu.

Yavuze ko ubujyanama nibukomereza mu gihugu hose kugera mu Mudugudu, bizatuma ibibazo by’abaturage bikemuka kandi neza.

Ati “N’ubwo icyumweuru cy’ubukangurambaga kirangiye, abajyanama akazi karakomeje. Iki gikorwa gikwiye gukomereza mu Turere, mu Mirenge no mu Tugari ku buryo icyumweru cy’Umujyanama kigera muri buri Mudugudu, bizasiga abaturage bishimye ndetse mukemuye ibibazo byabo”.

Yakomeje abwira aba bajyanama ko bashobora kugira uruhare runini mu gukemura ibibazo abaturage bafite ku kigero cya hafi 70%, bityo ngo bikaba byakemuka batagiye mu nkiko.

Ku wa 20 Gicurasi 2019 ubwo hatangizwa icyumweru cyahariwe Umujyanama, abaturage bari baturutse mu Turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali,  bakirije Minisitiri Prof. Shyaka, ibibazo bitandukanye byiganjemo iby’akarengane, biyo aboneraho gusaba inzego zose kongera imbaraga mu guha abaturage serivisi nziza, mu byiciro bitandukanye.

Minisitiri Shyaka kandi yongeye kubishimangira asoza iki cyumweru cy’umujyanama mu Mujyi wa Kigali, aho yasabye abayobozi b’uyu mujyi, kurushaho kumenya abaturage bayobora n’icyo babifuzaho, hanyuma bagafatanya gushaka inzira zo kubigeraho, no kurushaho guhanga udushya twihariye hasubizwa ibibazo abaturage b’umujyi bafite.

Umujyi wa Kigali utangaza ko icyumweru cyahariwe Umujyanama cy’ umwaka ushize wa 2018, cyasize 91% by’ibibazo abaturage bagiye babaza bibonewe ibisubizo.

Min Shyaka yasabye ko icyumweru cy’ubujyanama gikomereza mu turere kugera ku Mudugudu
Abajyanama bibukijwe ko bafite uruhare rukomeye mu gukemura ibibaozo by’abaturage
Min Shyaka n’abayobozi batandukanye b’Umujyi wa Kigali, mu muhango wo gusoza icyumweru cy’umujyanama

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!