bwiza.com
Ahabanza » Polisi ya Uganda irashinja igisirikare cy’u Rwanda kurasa abantu babiri
Amakuru Politiki Umutekano

Polisi ya Uganda irashinja igisirikare cy’u Rwanda kurasa abantu babiri

Ikinyamakuru, Chimp Reports gikorera muri Uganda cyanditse inkuru ivuga ko igisirikare cy’u Rwanda cyarasiye ku mupaka abantu babiri barimo Umugande n’Umunyarwanda.

Aya makuru ashimangirwa n’igipolisi cy’iki gihugu avuga ko aba bantu bishwe barashwe.

Iki kinyamakuru kivuga ko ubu bwicanyi bwabereye ku isoko rya Hamisavu, mu karere ka Rukiga.

Umuvugizi wa polisi ya Uganda, Fred Enanga avuga ko umunyarwanda wapfuye yitwa Peter Nyengye wari umucuruzi. Ngo yashakaga kwambuka agaruka mu Rwanda ubwo yari atwaye ibicuruzwa bye kuri moto, asubirayo amaze kumenya ko hari ingabo ziharinze.

” Abasirikare babiri b’u Rwanda bamwirutseho ubwo yari ageze muri metero 80 uvuye muri Uganda, ugana ku mupaka, ku isoko rya Hamisavu.” Enanga.

Enanga yavuze ko Nyengye yirutse ngo adafungwa, araswa mu mutwe.

Umugande ngo warashwe yitwa Alex Nyesiga washakaga gutabara.

Chimp Reports

” Aba basirikare bahise bava aho nyuma yo kunanirwa kuvana aho uwo murambo w’Umunyarwanda.” Enanga.

Enanga kandi avuga ko hari Abanyarwanda bagiye binjira muri Uganda bitemewe n’amategeko, ariko ngo nta n’uwo bigeze bakomeretsa.

Avuga kandi ko hari Abanyarwanda bafatiwe mu karere ka Kasese binjiye mu gihugu binyuranyije n’amategeko, basubizwa mu Rwanda mu mahoro.

Polisi ya Uganda  iboneraho gusaba ubuyobozi bw’u Rwanda kubaha uburenganzira bw’abaturage ku mupaka, bakirinda ibyahungabanya umutekano.

Chimp Reports ivuga ko ari ubwa kabiri abasirikare b’u Rwanda barasiye ku mupaka. Ngo nta n’ukwezi gushize.

Kivuga ko mu ntango z’uku kwezi, abashinzwe umutekano mu Rwanda barashe umucuruzi wajyanaga ibishyimbo muri Uganda mu buryo butemewe. Yitwa Ndahimana Innocent, afite igikomere ku kuboko kw’iburyo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Richard Sezibera yasubije ko aya makuru ari ibinyoma, nta kintu kigeze kiba. Ni ubutumwa yacishije ku rubuga rwa Twitter.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!