bwiza.com
Ahabanza » East Africa’s Got Talent mu dushya turimo Golizo n’utegeka amazi kugenda
Amakuru Imyidagaduro

East Africa’s Got Talent mu dushya turimo Golizo n’utegeka amazi kugenda

Abanyarwanda bafite inyota yo kwitabira irushanwa rya East Africa’s Got Talent rizabera muri Kenya. Ni irushanwa rihuza abafite impano zitandukanye baturuka muri aka gace ka Afurika y’i Burasirazuba.

Ejo hashize, ku wa gatandatu tariki ya  25 Gicurasi, hano mu Rwanda habaye amajonjora y’abazahagararira u Rwanda 30 muri iri rushanwa.

Agashya ka mbere kagaragaye ni aka Uwiringiyimana Patience ufite agapupekitwa ‘Golizo The Crazy’ kavuga, kakanakora ibimenyetso nk’agafite ubwenge bw’ikiremwamuntu. Abantu benshi ntituramenya uburyo Patience yakoresheje kugira ngo aka gapupe gashobore kuganiriza abantu. Hari n’abatebya bakakagereranya na ya ‘Robot’ yitwa Sophia iheruka mu Rwanda, mu nama ya ‘Transform Africa’ yabereye muri Kigali Convention Center. Abandi bati: ” Sophia ikoranye ubuhanga buhanitse, ntabwo twayigerenya n’igipupe.”

Golizo ni agapupe ariko Patience akunda kukambika neza cyane, bimwe twakwita kukarimbisha. Akambika inkweto nziza, umupira, ishati se cyangwa ‘caravat’. Iyo umuntu aganira na ko, karamusubiza, guseka kagaseka, kagasetsa, mbese kaba gateye ubwuzu.

Uyu Patience na Golizo bazerekeza muri Kenya muri iri rushanwa kandi afite icyizere cyo gutahukana insinzi, akegukana ariya madorali y’Amerika 50000.

Aya makuru dukesha urubuga rw’Inyarwanda kandi avuga kuri Hakizimana wikorerera intebe ku izuru agatembera. Ngo ategeka amazi kugenda, akagenda, yayategeka guhagarara agahagarara.

Muri irushanwa ryo kujonjora, Hakizimana yari afite igikombe kiva ariko kirimo amazi. Yayategekaga kuva, akava, yayategeka guhagarara, agahagarara.

Iri rushanwa kandi ryarimo Nsengiyumva Idrissa ujundika itabi, agasomeza inzoga ntirizime. Harimo Black Number One wipfumuza ibikwasi na bashiki b’umunyarwenya Arthur Nkusi uzwi nka ‘Rutura’ babiri.

Aba 30 bahagarariye u Rwanda bazahatana n’abandi 90 bazaba baturutse muri Uganda, Kenya na Tanzania.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!