bwiza.com
Amakuru Politiki

Abanyarwanda babiri bashimutiwe na CMI muri Uganda bagiye mu butisimu

Urwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare rwa Uganda kuri uyu wa Gatandatu, itariki 26 Gicurasi, saa 12h30 rwashimuse Abanyarwanda babiri, Samvura Pierre w’imyaka 47 na Habiyaremye Eric w’imyaka 25 nyuma y’uko bari binjiye muri Uganda bagiye mu butisimu ariko baburiwe bakanga kumva.

Aba bombi batuye mu Mudugudu wa Gahamba, Akagali ka Tabagwe, Umurenge wa Tabagwe, ho mu Karere ka Nyagatare, hafi y’ahantu haherutse kurasirwa abacuruzi ba magendu babiri bagerageje kurwanya abashinzwe umutekano.

Nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi y’Igihugu ku rukuta rwayo rwa Twitter rikomeza rivuga, ngo Samvura na habiyaremye bashimutiwe ahitwa Gasheke, mu kilometer 1,5 imbere muri Uganda aho bari bagiye mu munsi mukuru w’umubatizo w’umuhungu w’inshuti yabo Muhwezi Silver.

Aba Banyarwanda ariko mbere yo kujya muri Uganda ngo bari basabwe n’inshuti zabo kutajya muri Uganda kuko batinyaga ko bashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Nyamara ariko, aba banze kumva bakomeza gushimangira ko bagomba kubaha ubutumire bwa Muhwezi.

Izindi wakunda

Bwiza.com