bwiza.com
Ahabanza » Impanuka mu kiyaga cya Mai Ndombe: Hamaze kuboneka imirambo 45, abandi 200 baracyabura
Amakuru mu mahanga Ubuzima

Impanuka mu kiyaga cya Mai Ndombe: Hamaze kuboneka imirambo 45, abandi 200 baracyabura

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Gicurasi, ubwato bwari mu kiyaga cya Mai Ndombe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bwarohamye.

Kuva uwo munsi, imirambo y’abarohamye iracyashakishwa. Ni na ko igenda yiyongera ariko hari n’indi myinshi bivugwa ko yabuze.

Kugeza uyu munsi hamaze kuboneka  imirambo igera kuri 45. Aya ni amakuru dukesha Actualité kuva mu ma saa cyenda. Ivuga ko hari iyakomeje kubura.

Umuyobozi w’agace ka Inongo iyi mpanuka yabereyemo, Meya Cosmos Wemba wemeje aya makuru, yavuze ko ishakisha rigikomeje.

Ejo ku cyumweru, hari hamaze kuboneka imirambo 30.

Hari amakuru avuga ko ubu bwato bwahuye n’umuraba ubwo bari bugiye kugera aho guparika, kandi ko bwari bwikoreye imizigo irenze ubushobozi bwabwo.

Ubu bwato bwari butwaye abasaga 400, haracyabura abagera kuri 200.

Iki kiyaga kiri mu burengerazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!