bwiza.com
Ahabanza » Minisiteri y’Ubuzima iributsa abaturage bose ko kunywera itabi mu ruhame bibujijwe
Ubuzima

Minisiteri y’Ubuzima iributsa abaturage bose ko kunywera itabi mu ruhame bibujijwe

 

Minisiteri y’ubuzima iributsa abantu bose ko kunywera itabi mu ruhame bitemewe mu Rwanda kandi ko bihanwa n’amategeko. Ibi iyi minisiteri ibivuze nyuma y’uko bikomeje kugaragara ko hari abantu bakomeje kurinywera mu ruhame nko mu mahoteri, utubari n’ahandi.

Muri 2013, nibwo hatowe itegeko itegeko rigamije kurinda abatanywa itabi kugirwaho ingaruka n’umwotsi waryo. Ni itegeko ribuza abantu kunywera itabi mu ruhame nko mu nyubako zikorerwamo, mu rukiko n’aharukikije,mu nganda, mu byumba rusange biberamo imyidagaduro,mu mavuriro, mu maresitora, mu mahoteli ndetse no mu bigo byakira abana haba mu kubigisha cyangwa kubarera, mu ndege, mu bwato butwara abagenzi n’ibundi buryo bwo gutwara abantu n’ibintu.

Mu itangazo iyi minisiteri yasohoye , yavuze ko muri iyi minsi amwe mu maresitora n’amahoteli atarimo gukurikiza iri tegeko ariyo mpamvu yibukije ko ba nyiri amahoteri, utubari n’amaresitora bagomba kubahiriza iri tegeko.

Minisiteri y’ubuzima ikaba yabasabye gushyira utwapa dufite sanimetero 50 kuri 50 tubuza abantu kunywera itabi ahantu hahurira abantu benshi kuko bigira ingaruka ku buzima . Iyi minisiteri ikaba yibutsa ba nyiri utubari, amahoteri n’amaresitora ko abatubahiriza iri tegeko ko bashobora guhanwa n’amategeko.

Muri iri tangazo, minisiteri y’ubuzima ikaba yasabye Polisi y’igihugu n’urwego rw’igihugu ngenzuramikorere( RURA) gufatanya bagafasha minisiteri y’ubuzima mu kubahiriza itegeko ribuza abantu kunywera itabi mu ruhame no guhana ababirenzeho.

Nkurunziza Viateur @bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!