bwiza.com
Ahabanza » Mphande wa Police FC yagabanyirijwe igihano, APR na Rayon zihanirwa imyitwarire idahwitse y’abafana
Amakuru mashya Imikino

Mphande wa Police FC yagabanyirijwe igihano, APR na Rayon zihanirwa imyitwarire idahwitse y’abafana

Akanama k’ubujurire k’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, FERWAFA, kagabanyijwe ibihano byari byarafatiwe umutoza wa Police FC, Albert Mphande, APR na Rayon zihanirwa abafana.

Uyu mutoza wari warahanwe ukwezi adakora ibikorwa byo gutoza yarajuriye, igihano gishyirwa ku kudatoza imikino itatu. Iki gihano kizatangira gukora ku mukino wa nyuma wa shampiyona, ubwo Police FC izaba ikina na APR FC, gifate n’imikino ibiri ibanza mu gikombe cy’amahoro 2019.

Umwanzuro ku bujurire bwa Mphande wafashwe n’aka kanama kari kayobowe na Kajangwe Joseph ku wa 18 Gicurasi. Uyu munsi, ku wa 27 ni bwo yabimenyeshejwe.

Mphande yari yarahanwe amezi ane adakandagira kuri sitade, acibwa n’amande angana n’50000 by’amafaranga y’u Rwanda. Iki gihano yagifatiwe ku wa 14 Werurwe, nyuma yo gutera amahane umusifuzi ku mukino wari wamuhuje n’Amagaju FC ku wa 7.

Aka kanama kahannye uyu mutoza amezi ane gashingiye ku itegeko ngengamyitwarire rya FERWAFA, ingingo ya 23. Yarajuriye, hakorwa inyigo ku bujurire bwe.

Kwemera amakosa no gusaba imbabazi byatumye agabanyirizwa iki gihano, acibwa n’amande 100,000 rwf.

APR FC na Rayon Sports zahanwe ku bw’imyitwarire y’abafana idahwitse

Ubwo APR FC na Rayon Sports ziherutse gukina muri shampiyona, abafana bateranye amacupa y’amazi, abandi bajya mu kibuga bitemewe.

Akanama ka FERWAFA gashinzwe imyitwarire kize kuri iki kibazo, gasanga aya makipe agomba kwirengera amakosa y’abafana bayo.

Uyu mwanzuro wafashwe ku wa 23, uku kwezi, uvuga ko aya makipe agomba kwishyura amande y’ibihumbi 100 by’amanyarwanda kuri buri imwe.

Izindi wakunda

Bwiza.com