bwiza.com
Ahabanza » Mukagatare na bagenzi be baterwa ipfunwe n’amazina biswe n’ababyeyi
Amakuru mu Rwanda

Mukagatare na bagenzi be baterwa ipfunwe n’amazina biswe n’ababyeyi

Mukagatare Zena ni umwe mu baturage bavuga ko rimwe na rimwe baterwa ipfunwe n’amazina biswe n’ababyeyi babo kera, bafite icyo bagamije ariko ubu akaba ababangamira, ngo kuko bahamagarwa mu ruhame bakanga kwitaba, bakaba basaba koroherezwa kuyahindura.

Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi ivuga ko abahindura amazina, batagomba kugendera mu kigare ahubwo bagomba kubikorana ubushishozi, batanga n’impamvu zifatika.

Mukagatare Zena na mugenzi we, bavuga ko kubwabo amazina biswe atabashimisha. Baganira na Flash, bamwe bavuga ko ayo mazina abatera ipfunwe mu muryango Nyarwanda, bakifuza ko habaho uburyo bworoshye bwo kuyahindura.

Mukagatare yagize ati “Aya mazina bibaye ngombwa bayaduhindurira, kuko nkanjye iyo barimpamagaye rintera ipfunwe nkumva sinshaka kwitaba; bashyiraho itegeko umuntu akajya yitwa izina ashaka.”

Umubyeyi witwa Nsabimana Al hajj Abdulah, agira inama ababyeyi ko kwita abana amazina afite ubusobanuro butari bwiza ko bishobora ku bagiraho ingaruka.

Yifashishije urugero mu gusobanura igitekerezo cye, yagize ati “Iyo wise izina umwana riramuhama, rikagira n’ingaruka ku buzima bwe. Nk’iyo umwana yiswe Ntambara ahora mu ntambara n’amahane. Nagira inama ababyeyi yo kujya bita amazina afasha abana kubaho neza ko kumva bishimye.”

Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi ivuga ko abahindura amazina, batagomba kugendera mu kigare ahubwo bagomba kubikorana ubushishozi, batanga n’impamvu zifatika.

Umuyobozi ushinzwe Umuco n’ururimi muri RALC, Nsanzabaganwa Modetse Yagize “Guhindura izina biremewe kuri buri wese, ariko na none ntugahindure izina ugendeye mu kigare kuko wumvise mugenzi wawe yitwa Gisele wowe witwa Jeanne, ngo wumve wakwitwa Gisele.’’

Hari bamwe mu Banyarwanda, babona ko hambere bakundaga kwita abana amazina bashingiye ku bihe babaga barimo, cyangwa se amakimbirane babaga bafitanye n’abaturanyi, ariko kugeza ubu benshi bakitwa ayo mazina, usanga abatera ipfunwe mu miryango cyane cyane urubyiruko

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Mugiraneza frederic 27/05/2019 10:50 am at 10:50 am

Muraho nange nshaka guhindura umwirondoro Wamazina ariko ntabwo nzi inzira nanyuramo mumfashe mumbwire aho nanyura nibisabwa murakoze.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!