bwiza.com
Ahabanza » Abiga uburezi bishimiye kuzajya biga kugera mu cyiciro cya Gatatu cya kaminuza (Master’s) ku buntu
Amakuru Mu mashuli

Abiga uburezi bishimiye kuzajya biga kugera mu cyiciro cya Gatatu cya kaminuza (Master’s) ku buntu

Abiga mu mashuri yisumbuye abategura kuzaba abarimu mu mashuri y’incuke n’abanza bazajya bishyurirwa na Leta kimwe cya kabiri cy’amafaranga ya Minerivali bakabaye bishyura. Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye aba bazajya bigisha byibura imyaka itatu bahabwe buruse y’ubuntu.

Nk’uko Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu cy’Uburezi (REB), Dr. Ndayambaje Irénée, yabisobanuriye abanyeshuri ba TTC Mururu kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Gicurasi 2019, yabatangarije ko n’abazaba barangije Kaminuza bazajya bigisha byibura imyaka itanu bahabwe indi buruse yo kwiga ikiciro cya Gatatu cya Kaminuza, nabwo ku buntu.

Leta y’u Rwanda ibona iyi nzira nko kugabanya icyuho cy’ubumenyi kigaragara mu bakora mu rwego rw’uburezi muri iki gihe.

Dr. Ndayambaje  ati “Harimo icyuho ariko ahanini byaterwaga n’uko n’abanyeshuri b’abahanga batahitagamo kugana aya mashuri y’inderabarezi, niyo bayaganaga bavugagaga bati ‘nta mpamvu yo kugana ishami ritazamfungurira amarembo muri Kaminuza, ariko nk’uko mbibabwiye bafite amahirwe yo gukomeza muri Kaminuza kandi n’ibirenze ibyo ngibyo ngira ngo mwumvise intambwe yatewe yo kugira ngo n’umushahara wa mwarimu wongerwe.”

Yakomeje avuga ko hagiye no kubaho ibyiciro by’abarimu bitewe n’igihe bamaze mu kazi. Ati “Mu by’ukuri abarimu bagitangira umwuga, abarimu bamaze igihe mu mwuga bagiye kuzajya bagira ibyiciro babarizwamo kandi buri kiciro kikagira n’ibindi bigiherekeza bijyanye no kuvugurura imibereho yabo”.

Ibi bisa nk’ibifite ikindi kiguzi kuko abize uburezi wasangaga bashobora gushakishiriza mu bindi mu rwego rwo gushaka ahari agashahara kisumbuyeho ariko uwize muri ubu buryo azaba aciye ukubiri nabyo.

Ati “Umuntu rero uzarangiza wenda ikiciro cya kabiri cya Kaminuza akavuga ati ‘iby’uburezi mbiteye umugongo’ birumvikana nta kundi bizagenda icyo gihe ni ukumwishyuza ibyo twamushyizemo. Niba turimo kugufasha ngo wige nawe ngwino utange ku byo wahawe, cyane cyane ko atari n’igihe kirekire, ntabwo ari imyaka myinshi umuntu yavuga ko irambiranye.

Uwiga mu mashuri yisumbiye ubwo arasabwa imyaka itatu, mu gihe urangije ikiciro cya kabiri cya Kaminuza asabwa imyaka itanu. Bityo Dr Ndayambaje akabamara impungenge ababwira ko atari igihe kirekire cyo kubatera ubwoba.

Abiga mu ishuri nderabarezi rya Mururu (TTC Mururu) riherereye mu Ntara y’Uburengerazuba, barashima iyi ntambwe itewe. Uyu ati “Kwiga kaminuza ku biga uburezi byari bigoye, yajyaga no gusaba inguzanyo bikaba ibibazo ariko buriya kuba umuntu azajya yigisha imyaka itatu akemererwa kujya muri kaminuza bizafasha buri wese”.

Mugenzi we ati “Umuntu wize umwuga w’umwarimu muri TTC nta kindi kintu yashoboraga kwimarira, akazi ke kwari ukujya muri bwa bwarimu akabasha kubaho biri aho ariko atabasha kuba umuntu ukomeye, ariko niwigisha itatu, ukabona amahirwe yo gukomeza kaminuza ukaza ukigisha itanu, ukaba wanakomeza Master’s nyuma yaho ushobora kubona agasumbye kakandi k’ubwarimu”.

Kugeza ubu mu Rwanda hari amashuri 16 y’amashuri yisumbuye ategura abazaba abarimu mu mashuri abanza n’incuke, biteganijwe ko muri ubu bukangurambaga buzamara iminsi irindwi, yose azagerwamo basobanurirwa izi mpinduka zirimo gukorwa mu burezi.

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

RUKUNDO Marc 29/05/2019 11:36 am at 11:36 am

Niba buruse izahabwa abafite experience y’imyaka 3 bazagarukira kumyaka ingahe? n’abazaza baziga kaminuza?

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!