bwiza.com
Ahabanza » Gicumbi: Umugabo yafashwe yangiza ibidukikije
Amakuru Politiki

Gicumbi: Umugabo yafashwe yangiza ibidukikije

Kuri uyu wa 26 Gicurasi Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi umurenge wa Rwamiko yafashe Uwihanganye Jean Baptiste w’imyaka 39 yangiza ibidukikije.

Ibimera birimo ibiti, ibyatsi kimwe n’urundi rusobe rw’ibidukikije bigira uruhare runini mu gutuma tubona umwuka mwiza duhumeka, imvura ndetse bikaba n’ubwihisho bwa bimwe mu binyabuzima. Niyo mpamvu Polisi y’u Rwanda ihora iburira umuntu wese wangiza ibidukikije kubireka kuko bihanirwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana  yavuze ko Uwihanganye Jean Baptiste yafashwe ku bufatanye n’abaturage ubwo yari ari mu ishyamaba rya leta  atema ibiti  mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ati “ Ahagana saa 18h 40 Uwihanganye yafatiwe mu ishyamba rya leta riherereye mu Murenge wa Rwamiko arimo atemamo ibiti nta burenganzira abifitiye.”

Yakomeje avuga ko uyu mugabo yafashwe amaze gutema ibiti bitatu, abaturage bakemeza ko yari asanzwe akora ubujura aho yajya mu mashyamba yabo agatemamo ibiti akajya kubigurisha.

Yagize ati “ Nyuma y’uko uyu mugabo afashwe bamwe mu baturage babwiye Polisi ko bari basanzwe babura ibiti mu mashyamba yabo, bigacyekwa ko ariwe wabyibaga akajya kubigurisha kugira ngo abone amafaranga yo kugura inzoga n’ibindi .”

CIP Rugigana akomeza asaba abaturage kwirinda kwishora mu byaha kuko iyo ubyishoyemo ubifatirwamo ugahanwa n’amategeko, buri wese  akwiye kuba ijisho rya mugenzi we kugira ngo tubashe kurwanya no gukumira ibyaha bitaraba dutangira amakuru ku gihe.

Yibukije abaturage kandi ko ibidukikije bigira akamaro kanini ku buzima bw’umuntu ndetse n’ubwinyamaswa bityo ko kubibungabunga bikwiye kuba ibya buri wese kuko bidufatiye runini.

Ati “ Ntawe utazi ko kugira ngo  imyaka twahinze yere neza ducyenera imvura kandi itangwa  n’amashyamba, nta n’utazi ko umwuka duhumeka utangwa n’ibyo biti ndetse ko ari n’aho inyamaswa ziba, buri wese rero arasabwa kugira uruhare rwo gutanga amakuru y’abangiza ibidukikije.”

CIP Rugigana yashimiye abaturage badahwema gutangira amakuru ku gihe kuko aribyo bituma ibyaha bikumirwa bitaraba, aboneraho gusaba buri wese kubigira ibye.

Uwihanganye Jean Baptiste akimara gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri statiyo ya Bukure.

Izindi wakunda

Bwiza.com