bwiza.com
Ahabanza » Menya icyo iryo izina rishobora gukora
Ivugabutumwa Iyobokamana

Menya icyo iryo izina rishobora gukora

Abafilipi 2:9-10

“Nicyo cyatumye Imana imushyira hejuru cyane…ikamuha izina risumba andi mazina yose kugira ngo amavi yose apfukame mu izina rya Yesu, ari ay’ ibyi juru, cyangwa iby’ ibyo mu isi, cyangwa ar’ ibyo munsi y’ isi.”

Igihe cyose ushyize mu ibitekerezo byawe amategeko y’ Imana maze ugatangira kwemerera ijambo ry’ Imana gukorera muri wowe mu izina rya Yesu. Iryo jambo ritangira kugira imbaraga zikora ibitangaza. Ibi ndi kuvuga biruta kuba ari ijambo ry’ Imana gusa kuko icyo gihe zirekura imbaraga zidasanzwe zizatuma ibyo bibazo byose ufite, n’ abo badayimoni bishaka guhagarara mu inzira yawe bibasha guca bugufi, bikagupfukamira maze bikumva itegeko ryawe.

Ndagira ngo aho mpasubiremo, ibyo bibazo bizagupfukamira wowe, ndetse n’ abo badayimoni nabo bagupfukamire maze byumvikanE ibyo uri kubitegeka mu izina rya Yesu. Izina rya Yesu ririmo imbaraga zidasanzwe, zikomeye ziruta uzi umuntu wakwiringira ko yagufasha, Imbaraga ziruta iza abapfumu, imbaraga ziruta iza Doctor wakubwiye ko indwara yawe cyangwa indwara y’uwo ukunda ko idashobora gukira, imbaraga zikomeye zinjira muri business yawe iri gucumbagira, imbaraga ziruta iz’ abadayimoni bashaka gusenya urugo rwawe, imbaraga ziruta izaba kuvuma cyangwa ku kuroga kugira ngo ntuzagire icyo wimarira mu ubuzima,

imbaraga zibanziriza application yawe yawe kugira ngo ubone akazi, harimo n’ imbaraga zituma ukora neza inshingano yawe ku kazi kawe maze bigatuma boss wawe aguha promotion.

Hari imbaraga zikushyiraho igikundiro umusore/ umukobwa ukubonye akumva mwarwubakana, hari imbaraga zitanga ( umugisha)wicyo ukeneye cyose mu ubuzima. Ukwizera kwawe kuzerekeza ku izina rya “Yesu “ bityo ubushobozi n’ imbaraga byiwe maze bimanuke bikore icyo WAVUZE. Izina rya Yesu rikoreshwa mu igihe uba uri kurivuga nk’ umukristo kandi uri imukristo nyawe utavangavaga.( birakwiriye ko tuba abakristo nyabo. (Please!!!!!!)

Ibyahishuwe 19:13 aho ijambo ry’ Imana rivuga ko Yesu ari

“IJAMBO RY’ IMANA “

Niyo mpamvu iyo umwanzi agerageje kuzana uburwayi, ubukene, azanye intambara mu Umuryango, intambara mu umurimo w’ Imana, intambara ku kazi, mu ibibazo bitandukanye. Ntabwo bizagusaba kuvuga umurongo cyangwa igice cyo muri Bibliya , wowe Vuga uti “ MU IZINA RYA YESU “ Tunga urutoki rwawe kuri urwo urugi Satani yafunze mu izina rya Yesu rurafunguka. Uti” MU IZINA RYA YESU FUNGUKA.

Bizaba ari nkaho wohereje ijambo ryose ry’Imana riba muri Bibliya atari umurongo umwe gusa. Uzaba wohereje amagambo yose y’ Imana akubiye muri Bibliya kuri icyo kibazo kuko “Yesu”ari ijambo ry’ Imana( ibyahishuwe 19:13)

TANGIRA GUTEGEKA IBIKUZUNGURUTSE UVUGA “IZINA RYA YESU”

Imana iguhe umugisha…!

Ushobora kohereza iyi nyigisho ku inshuti zawe kugira ngo nazo zibone aya mahirwe yo kugerwaho n’ ijambo ry’ Imana mu minsi atari ku cyumweru.

Inshuti zawe ndetse nawe mushobora kutwandikira kuri Email: estachenib@yahoo.com or +14128718098(WhatsApp)

Kandi niba ari ngombwa mushobora kutubwira ibyo muri guhangana nabyo tubafashe kubisengera.

Imana ibahe umugigisha…! Kandi Turaba kunda………!!

Izi nyigisho muzigezwaho n’umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com