bwiza.com
Amakuru Politiki

Muduhe n’abazima nk’uko muduhaye uwapfuye- Leta y’u Rwanda ibwira Uganda

Ubwo ikipe y’abayobozi b’u Rwanda yahuraga n’iya Uganda iherekejwe n’abakozi muri Ambasaze zitandukanye z’ibihugu by’Iburayi, Amerika na Afurika, mu muhango wo guhana umurambo w’umunyarwanda, ku ruhande rw’u Rwanda basabye Uganda kuruha n’abandi bazima iki gihugu gifunze.

Havuzwe amagambo ku mpande zombi, hasubirwamo ibyavuzwe mu mpera z’icyumweru gishize na Minisiteri zombi z’ububanyi n’amahanga, zivuga kuri iki gikorwa cy’abantu babiri barasiwe ku mupaka. Uganda ikaba yaramaganye iki gikorwa ikakita icy’ubushotoranyi, gisuzuguje ubusugire bw’igihugu cya Uganda.

Ukuriye akarere ka Kabare gahanye imbibi n’umupaka w’u Rwanda kandi kari hafi y’aho iki gikorwa cyabereye, Gaju Gadi yavuze ko kenshi abasirikare b’u Rwanda bafite imbunda bavogera ubutaka bwa Uganda ariko Uganda igaceceka.

Ati “Kuva aho umupaka ufungiwe twagiye tubona abasirikare benshi b’u Rwanda bitwaje imbunda ku mupaka bakinjira muri Uganda, ariko twe nka Uganda turicecekera tukabona binjira bakongera bagasubira inyuma tutagize icyo tubatwara na gato ariko aho bigeze tubona bitakomeza kwihanganirwa, twifuza kubana n’Abanyarwanda amahoro ariko nk’abashinzwe umutekano turabasaba kubuza abasirikare banyu kuvogera umutekano, ubu bwari ubugira gatanu nkurikije raporo zacu”.

Nk’uko VOA ibitangaza, Meya w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien wari uyoboye Abanyarwanda, agendeye ku byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Sezibera Richard, yavuze ko iki gikorwa cyabereye ku butaka bw’u Rwanda ariko ntiyasobanura uburyo umurambo wageze mu maboko ya Uganda.

Yagize ati “Mu rwego rwo kuduha umurambo w’umuntu wacu, igihugu cy’u Rwanda ntabwo gishobora kwemera na gato abambuka umupaka bakora forode, binjiza ibicuruzwa bitemewe n’amategeko, kandi byakanabaye byiza muduhaye n’abandi banyarwanda bafungiye mu gihugu cyanyu. N’ejo haraye hafashwe n’abandi babiri, muduhe n’abandi bazima nk’uko muduhaye uwapfuye”.

Ku wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2019, nibwo  umunyarwanda Kirenge J.Baptiste na Nyeesiga Alex wo muri Uganda barashwe n’abasirikare b’u Rwanda, ku ruhande rw’u Rwanda batangaza ko binjizaga magendu, bafashwe bashaka  kurwanya abashinzwe umutekano.

Uyu munyarwanda ngo yageragezaga kwambutsa forode yari akuye muri Uganda kuri moto aza kurasanwa n’umugande. Uganda yo yemeza ko aba barasiwe ku butaka bwayo, mu gihe n’ u Rwanda rwemeza ko ari ku bwarwo. KANDA HANO USOME inkuru bifitanye isano.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!