bwiza.com
Ahabanza » Nubona iyi myitwarire ku mugore w’inshuti yawe uzamenye ko agambiriye kugutwarira umugabo
Amakuru Urukundo

Nubona iyi myitwarire ku mugore w’inshuti yawe uzamenye ko agambiriye kugutwarira umugabo

Gutwara umugabo wundi ni ibintu bikorwa cyane, rimwe na rimwe ugasanga uwo witaga inshuti yawe ubwira amabanga yose ariwe usubiye inyuma ikagukoraho dore ko ariwe uba azi byose. Ni muri urwo rwego wowe mugore, nubona mugenzi wawe atangiye kukugaragariza imyitwarire nk’iyi tugiye kukubwira ugomba kumugendera kure.

1.Kurenga kuba inshuti yawe: Mutangira mumenyana, nyuma agashaka kuba inshuti ya buri wese mu rugo rwanyu. Nyuma yawe akurikizaho kukwereka ko akunze cyane abana bawe bose, icyo gihe iyo ufite n’umukozi amugira inshuti, bikazarangira n’umugabo wawe babaye inshuti.

2.Aba ashaka kumenya amabanga yo mu buriri: Uzasanga akuganiriza ibyamubayeho rimwe na rimwe akubeshya, akakubwira uburyo akunze gushwana n’umugabo we, cyangwa se abandi baryamanye iyo ntawe agira, icyo gihe wivamo nawe ukaba uvuze icyo umugabo wawe ahora agutonganyiriza kutuzuza mu buriri, sha uba wikozeho, kuko iyo amugutwaye amushimisha aciye hahandi wowe akunenga.

3.Gusohokana muri batatu: Mutangira musohokana wowe na we, ariko nyuma hari igihe biba ngombwa ko yifuza gusangira nawe uri kumwe n’umugabo wawe. Icyo gihe atangira kumutinyuka, akabona niba koko abashwa n’agacupa dore ko abagabo benshi kabatera akanyabugabo. Ubutaha usanga basohokanye kandi ari wowe wabiteye.

4.Akwigisha uko banyereza umutungo w’urugo: Iyo mu rugo byazambye, ufite konti yawe umugabo atazi, cyangwa se ibindi bikorwa by’ibanga utamubwiye, iyo ashaka kwiyegereza umugabo wawe no kumukwangisha asubira inyuma akamubwira uburyo ufite abandi bagabo, akanahita amubwira ko ufite konti zawe kuri banki,…

5.Kumenya niba ufuhira umugabo wawe: Kugira ngo akwinjize mu kiganiro neza, akubwira ubwiza bw’abandi bagore muturanye cyangwa umukozi w’umukobwa ukoresha, yarangiza ati ‘Nuba umwana bazagutwarira umugabo”. Nawe uti ‘nibashake bazajyane’. Aha ahita yumva atuje, ko utajya uhangayikira umugabo wawe, bityo agahera aho kuko aba azi neza ko ushobora kuzamenya ko yaguciye inyuma haciye igihe.

6.Kwita umugabo wawe musaza we: Namara kumenyana n’umugabo wawe kubera wowe, azasubira inyuma ajye amwita musaza we, wowe wahoze uri inshuti akwite muramukazi we, tayari jya umenya ko agamije kubarya umutima, mukamukunda cyane, ariko intego ye akazayigeraho.

7.Kwiyitaho birenze ibyawe: Nugura igitenge azagura igihenze kurusha icyawe, amavuta yisige ameza kukurusha, mbese uzasanga agamije kugaragara neza cyane kukurusha, ku buryo n’umugabo wawe nafata akanya ko kubagereranya azahita agwa mu bishuko.

Igihe cyose umugore ugamije kugutwara umugabo yamenye icyo umugabo wawe akunda cyane, icyo yanga, icyo akunengaho, inshuti ze,… Nibyo aheraho amugutwara. Kabone niyo atamugeraho aguciyeho, biba byoroshye guca ku nshuti ze kuko n’inzira akunda gucaho aba yararangije kuzimenya, ni nazo amutegeramo.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!