bwiza.com
Ahabanza » Perezida wa Rayon Sports agiye kuganira n’umutoza Robertinho ku hazaza he muri iyi kipe
Imikino

Perezida wa Rayon Sports agiye kuganira n’umutoza Robertinho ku hazaza he muri iyi kipe

Perezida wa Rayon Sports, Paul Muvunyi, agiye guhura n’umutoza wa Rayon Sports, Roberto Oliveira Goncalves de Carmo kugira ngo baganire ku hazaza he  muri iyi kipe dore ko amasezerano ye azarangira ku wa Gatandatu tariki ya 2 Kanama 2019, ubwo azaba arangije gukina na Marines FC.

Uyu mugabo w’imyaka 58 y’amavuko, yageze mu Rwanda muri Kamena 20118. Yafashije Rayon Sport kugera muri 1/4 cya CAF Confederation Cup, agera muri ¼ muri CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzaniya. Yafashije kandi Rayon kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro aho yaje gutsindwa na Mukura. Muri uyu mwaka yafashije Gikundiro gutwara igikombe cya shampiyona iyi kipe yaherukaga muri 2017.

Kuri uyu wa kabiri nibwo biteganijwe ko aba bagabo bombi baricarana bakaganira ku ngingo yo kongerera amasezerano uyu mutoza agakomezanya n’ikipe mu myaka iri imbere. Amakuru avuga ko Robertinho ashaka ko bamwongera umushahara ndetse n’abatoza bamwungirije aribo Wagner do Nascimento Silva na Nkunzingoma Ramadhan utoza abazamu, bahabwa amasezerano ahoraho bakabongeza n’umushahara.

Muri Ukuboza 2018 nibwo uyu mutoza ukomoka muri Brazil yari yongerewe amasezerano y’amezi atandatu. Ayo masezerano akaba ararangirana n’umukino wa nyuma wa shampiyona bafitanye na Marines FC kuwa gatandatu ubwo bazaba bashyikirizwa igikombe begukanye.

Muri shampiyona y’uyu mwaka Robertinho yakinnye imikino 29 atsindamo 22. Yanganijemo imikino itatu mu gihe yatsinzwemo imikino 4. Akaba ari ku mwanya wa mbere n’amanota 69 ndetse Rayon Sport yegukana igikombe cya shampiyona.

Nkurunziza Viateur Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!