bwiza.com
Ahabanza » Umukinnyi wa Liverpool yavuze uko Messi yamututse ubwo bahuraga na Barcelona
Imikino

Umukinnyi wa Liverpool yavuze uko Messi yamututse ubwo bahuraga na Barcelona

Umukinnyi wo hagati w’Ikipe ya Liverpool n’iy’Igihugu cy’Ubwongereza, James Milner yatangaje ko Kapiteni w’Ikipe ya Barcelona n’iy’Igihugu cya Argentine, Lionel Messi yamututse ubwo ikipe ye yatsindaga ibitego bitatu ku busa mu mukino ubanza wa  Champions League wabereye Camp Nou.

Milner abanyamakuru b’imikino bo mu Rwanda bakunda kwita Magorwa avuga ko ubwo yakoreraga ikosa Messi, yamubwiye ko ari indogobe akenshi benshi bagereranya n’umucakara.

Yagize ati “ Ntiyari yishimye na gato. Yambwiye amagambo menshi mu rurimi rw’Icyesipanyolo. Yanyise ‘Burro’ ari byo kuvuga ngo indogobe ariko nanone bishobora kuba hari ikindi bivuze mu mupira wo muri Espagne nko gukubitana imigeri.”

Yakomeje agira ati “ Nakomeje mubaza niba yaba ameze neza, ariko siko byari bimeze.

Milner yabwiye Daily Mail dukesha iyi nkuru ko akurikije ubuhanga bwa Messi, kumukoreraho amakosa kandi akihanganishwa  ari bumwe mu buryo bwo gutuma ava mu mukino.

Milner yavuze ko n’ubwo byagenze gutyo, atari agambiriye kwibasira kizigenza Messi.

Ati “ Yakoze akazi ke kose muri uriya mukino. Biragoye guhangana na we. Nahuye na we kenshi mu kibuga gusa ntibyari byoroshye. Si njye wa mbere kandi si nanjye wa nyuma.”

Milner avuga ko n’ubwo abakinnyi nka Messi baba bahambaye ariko ko nta wabareka ngo biharire umupira, bawukoreshe icyo bashaka cyose.

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!