bwiza.com
Ahabanza » Yishe umugore we utwite, nyirabukwe n’umuturanyi mbere yo kwiyahura
Amakuru Utuntu n'utundi

Yishe umugore we utwite, nyirabukwe n’umuturanyi mbere yo kwiyahura

Abantu bane bo mu Ntara ya Morogoro mu gihugu cya Tanzania bapfuye nyuma y’aho umugabo w’imyaka 54 afatiye icyemezo cyo kwica umugore we utwite, agasogota nyirabukwe n’umuturanyi mbere y’uko nawe yiyahura.

Komanda wa polisi muri Morogoro, Wilbroad Mutafungwa, yavuze ko ubwo bwicanyi bwabaye kuwa Kane ushize, itariki 24 Gicurasi ahagana saa tanu z’ijoro ahitwa Dumila mu karere ka Kilosa.

Umugabo wishe abantu mbere yo kwiyahura ni uwitwa Micheal Mwandu ufite imyaka 54, umugore we, Leonora Ogora w’imyaka 37, abandi ni nyirabukwe, Magreth Magere w’imyaka 59, n’umuturanyi witwa Salma Mkanga w’imyaka 52.

Uyu ukuriye polisi muri Morogoro avuga ko impamvu y’ibyabaye itaramenyekana, avuga ko kuwa 25 Gicurasi ari bwo uwitwa Salehe Seif yahamagaye polisi ayibwira ko umugore we yiciwe hafi yo mu rugo.

Seif ngo akaba yaravuze ko Mwandu yagiye iwe mu ijoro ryari ryabanje amusaba uruhushya rwo kureka uumugore we agaherekeza uwe ku babyaza gakondo, bucya asanga yapfuye.

Seif aherekejwe na polisi bakaba baragiye kwa Mwandu basanga we n’umugore we nabo bapfuye hari igikombe cyasigayemo imiti y’ibyatsi.

Amakuru y’ibanze yavuye mu iperereza yemeza ko Mwandu yatonganye n’umugore we nyuma yo kuva ahitwa Turiani kuwa 24 Gicurasi.

Polisi ivuga ko umugore yakubiswe ashinjwa guca inyuma Mwandu mu gihe atari ari mu rugo. Mwandu ngo akaba yaragarutse mu rugo agahatira umugore kunywa imiti y’ibyatsi mbere yo kwica abandi bantu mu minota mikeya.

Mutafungwa yavuze ko bakomeje iperereza ngo hamenyekane impamvu nyayo yateye ubu bwicanyi, hagati aho ikaba iri guhata ibibazo umwa w’umuhungu w’imyaka 11 w’aba bantu wari uhari ubwicanyi bukorwa.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!