bwiza.com
Ahabanza » Amakuru y’igura n’igurisha yiriwe mu mupira w’amaguru: Neymar muri Barcelona?
Amakuru mashya Imikino

Amakuru y’igura n’igurisha yiriwe mu mupira w’amaguru: Neymar muri Barcelona?

Ubwo shampiyona zirangiye, amakipe menshi arifuza kugura abakinnyi bitwaye neza kugira ngo azashobore kugira umusaruro mwiza mu mwaka w’imikino wa 2019/2020 n’ibihe bizakurikiraho.

Hari n’amakipe yabonye ibibazo afite bidashingiye ku bakinnyi gusa, atemera imikorere y’abatoza. Aya yahisemo kwirukana cyangwa kumvikana n’abatoza, babaha imperekeza abatararangiza amasezerano yabo, ubu barifuza abandi.

Uyu munsi, tariki ya 30 Gicurasi, hiriwe havugwa z’igura n’igurisha ry’abakinnyi n’abatoza mu mupira w’amaguru, cyane ku mugabane w’i Burayi dufata nk’iwabo w’uyu mukino.

Amakipe atandukanye kuri uyu mugabane arahirimbanira kugura abakinnyi n’abatoza mu buryo bwo gutegura ejo hazaza hayo. Ayo ni ayo mu Bwongereza, Ubutaliyani, Ubufaransa, Esipanye n’Ubudage; ibihugu bitanu bifite shampiyona zikomeye kuri uyu mugabane.

Inkuru ya mbere ya RAC 1 ivuga ko ibiganiro hagati ya FC Barcelona na Paris Saint Germain bisubiza Neymar Jr. muri Esipanye byatangiye ariko bikaba bisaba ko Philip Coutinho na Ousmane Dembele binjizwa muri iri gura.

Arsenal ishaka kugura Ryan Frazer wa Bournemouth mu Bwongereza. Ryan Frazer yitwaye neza muri uyu mwaka kuko yatanze imipira ivamo ibitego 14 inyuma ya Eden Hazard.

Dutegereze Frazer muri Arsenal?

Manchester United binyuze ku mutoza Ole Gunnar Solskjaer irashaka kugura Kalidou Koulibaly wa Napoli, kimwe na Harry Maguire wa Leicester City. Imwe mu mpamvu yatuma Solskjaer ashaka abakinnyi benshi irimo kuba Paul Pogba, Lomelu Lukaku na Alexis Sanchez bashobora kuva muri iyi kipe.

Sanchez ashobora kwerekeza muri Inter Milan cyangwa Juventus kuko na zo ziramushaka. Lukaku na we aravugwa ko yakwerekeza muri Inter aramutse avuga muri iyi kipe y’i Manchester. The Independent ivuga ko impamvu uyu mukinnyi na we ubwe yakwifuza kugenda ari uko yicazwa na Marcus Rashford kenshi, kuva Solskjaer yagera muri iyi kipe.

Haracyari inkuru itaremezwa ivuga ko Paul Pogba ashobora kwerekeza muri Real Madrid. Ngo iyi kipe yo muri Esipanye iramwifuza.

Eden Hazard wa Chelsea yagaragaje ko yifuza gukinira Real Madrid. Inkuru  y’uyu mukinnyi yo imaze igihe ivugwa mu bitangazamakuru by’umupira w’amaguru; yewe hari n’abemeza ko ari nk’aho yamaze kuba umukinnyi wa Real Madrid.

Amahirwe menshi yerekeza Hazard muri Real Madrid

Aya makipe yo mu Bwongereza: Liverpool, Arsenal na Manchester United arifuza umunya-Colombia, James Rodriguez ukinira Bayern Munich yo mu Budage.

Umuzamu wa Arsenal wanakiniye Chelsea, Petro Cech yamaze gusezera ku mupira w’amaguru nyuma yo gutsindwa n’iyi kipe yakiniye, ku mukino wa nyuma wa Europa League. Arsenal yitezweho imbaraga nyinshi mu gushaka kugura umuzamu Gianluigi Donnarumma usanzwe akinira AC Milan.

Donnarumma ashobora gusimbura Cech

Umunya-Argentine, Paul Dybala wifuzwaga na Manchester United ngo ashobora kuguma muri Juventus.

Amahirwe ya Arsenal yo gukura Thomas Meunier muri Paris Saint Germain ashobora kuba ari kuyoyoka nyuma yo kunanirwa gutwara Europa League kuri uyu wa 29 Gicurasi.

Kuri Inter Milan, umutoza Antonio Conte ni we mahitamo meza nyuma yo gusezerera Luciano Spalletti.

 

 

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!