bwiza.com
Ahabanza » Amb. Olivier Nduhungirehe ashyigikiye kuba Uburundi bwarangiwe kujya muri SADC
Amakuru mashya

Amb. Olivier Nduhungirehe ashyigikiye kuba Uburundi bwarangiwe kujya muri SADC

?????????????????????????????????????????????????????????

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb.Olivier Nduhungirehe atangaza ko icyemezo cyo kutemerera igihugu cy’Uburundi kuba umunyamuryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) ari cyiza kuri Leta y’Uburundi.

Mu minsi mike ishize Umuyobozi w’Umuryango w’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC) akaba na Perezida wa Namibia, Hage Geingob, yahishuye ko ubusabe bwa Leta y’u Burundi yifuza kuba umunyamuryango wayo bwanzwe kuko butujuje ibisabwa.

Mu kwezi gushize, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Ezechiel Nibigira, akaba n’intumwa yihariye ya Perezida Nkurunziza kuri icyo kibazo yasuye Hage Geingob amubwira ko bwiteguye kwakira muri Gicurasi itsinda rizajya kugenzura niba bwujuje ibisabwa ngo bube umunyamuryango wa SADC.

Ubwo yari yasuye mugenzi we John Magufuli kuri uyu wa 27 Gicurasi, Perezida Geingob yavuze ko u Burundi butaruzuza ibisabwa.

Ati “Itsinda rya SADC ryoherejwe kugenzura mu Burundi ariko kugera ubu ryatugaragarije ko butaragera aho kwemerera kuza muri SADC. Ibyo bishingiye ku buryo bwo kubahiriza demokarasi butarasobanuka.”

Agira icyo avuga kuri iki cyemezo, Amb. Nduhungirehe yagize ati “ Uretse uko bigaragara, iki cyemezo cya SADC gishobora kuba cyiza kuri Leta y’Uburundi. Ibi bizayifasha gushyira imbaraga mu kwishyira hamwe binyuze mu  muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Bizabufasha kandi gukora ibibureba muri EAC. Ikirenzeho ni uko EAC, SADC na COMESA ni ahazaza kuri twese.”

Mu bituma Uburundi butemererwa kuba umunyamuryango wa SADC, harimo kutuzuza ibisabwa birimo kuba bwarasabwe gukemura ibibazo bya politiki bivugwa ko byazamuwe na Perezida Nkurunziza ubwo yiyamamarizaga manda ya gatatu mu 2015.

Ni mu gihe  inama ya SADC yabereye muri Tanzania mu 2013, yashyizeho amwe mu mabwiriza mashya ku gihugu gishaka kuba umunyamuryango, harimo kuba gifite imiyoborere myiza kandi cyubahiriza amategeko, kurangwamo demokarasi no kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Hibazwa niba Uburundi ibi butabyujuje.

Izindi wakunda

Bwiza.com