bwiza.com
Ahabanza » Chameleone yinjiye mu ishyaka rya Bobi Wine azifashisha yiyamamariza kuba Meya wa Kampala
Amakuru Imyidagaduro Politiki

Chameleone yinjiye mu ishyaka rya Bobi Wine azifashisha yiyamamariza kuba Meya wa Kampala

Icyamamare mu muziki mu Bugande, Jose Chameleone yatangaje ko yamaze kujya mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi riyobowe na mugenzi we, Bobi Wine.

Yagiye muri iri shyaka kugira ngo rizamufashe kwiyamamariza umwanya wa Meya w’umugi wa Kampala uyobowe na Erias Lukwago.

Mu nama yagiriye muri sitade ya Kakindu, mu karere ka Jinja kuri uyu wa 29, Chameleone wari wambaye imyenda ifite amabara y’umutuku aranga iri shyaka rya ‘People Power’, yemeza ko yamaze kwihuza na ryo. Abayoboke b’iri shyaka bakunze kwambara amashati n’ingofero by’umutuku.

Chameleone mu nama n’abayoboke b’ishyaka

Nk’uko bisanzwe kuri buri muntu ubaye umunyamuryango w’iri shyaka, Chameleone yahawe isuka nk’ikimenyetso cy’uko abaye umusangirangendo.

Uyu muhanzi winjiye muri politiki yamaze amakenga abari muri iyi nama, ubwo yatangazaga ko atari umuyoboke w’ishyaka riri ku butegetsi, NRM kuko hari ibihuha byavugwaga ko abarizwamo.

” Ndi mu batavuga rumwe na leta. Nimureke kunsunikira muri NRM. Ntabwo ntandukanye namwe rwose kandi ni nge wari usigaye. Iki ni igihe cy’urubyiruko.” Chameleone.

Yasabye kandi abayoboke kumubwirira Meya Lukwago kumuhereza imfunguzo, akayobora kuko igihe cye cyarangiye. Yanakomoje ku bwo yavugaga ko aziyamamariza kuba Meya wa Kampala, asaba Lukwago kurya ari menge.

Ati: ” Ubwo nabivugaga nari nkomeje, nta mikino nari ndimo kandi narize.”

Bobi Wine wari wishimiye mugenzi we, yagize ati:

” Nishimiye kubona Chameleone atwiyungaho. Binyongerera imbaraga kubona Abaganda baturutse impande zose nk’abahinzi, abatwazi ba moto n’abahanzi baza tukihuza ngo turwanirire igihugu.”

Yashishikarije buri wese kugira icyo akora kuko ngo insinzi iregereje.

Sqoop ivuga ko iri shyaka ryamaze kujyamo abandi abahanzi nka Judith Babirye, Daniel Kazibwe cyangwa se Ragga Dee n’umunyarwenya, Kato Lubwama.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!