bwiza.com
Ahabanza » FARDC irigamba kwica inyeshyamba 20 za ADF baramutse bahanganye
Amakuru Politiki

FARDC irigamba kwica inyeshyamba 20 za ADF baramutse bahanganye

Byibuze ngo abarwanyi bagera kuri 20 nibo bamaze kwicwa kuri uyu wa Kane, itariki 30 Gicurasi, mu mirwano ikomeye yaramutse ihuza igisirikare cya Congo, FARDC ndetse n’intagondwa za ADF ahitwa Ngite mu birometero nka 15 uvuye mu Mujyi wa Beni.

Biravugwa ko igisirikare cya Congo cyabashije gufata intwaro nyinshi nk’uko amakuru aturuka mu gisirikare agera kuri Radio Okapi dukesha iyi nkuru akomeza avuga.

Ni imirwano yatangiye nyuma y’igitero cyagabwe ku birindiro by’ingabo za Leta ya Congo kigabwe n’abarwanyi ba ADF.

Hakurikiyeho guturika gukomeye kw’amasasu bivugwa ko acyumvikana ndetse abaturage bo mu giturage cya Mavivi gihana imbibe na Ngite batatanye nk’uko amakuru ahaturuka avuga.

Kubera iyo mirwano, ngo urujya n’uruza ku muhanda wa kane rwabaye ruhagaritswe nk’uko byemezwa n’umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare bya Sokola 1.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com