bwiza.com
Ijambo ry'Imana Iyobokamana

Hagarika gushidikanya mu gihe wizeye, kuko bikubuza umugisha wawe

Yakobo 1:8

“ Kuko umuntu w’ Imitima ibiri anamuka mu inzira ze zose”

Bigenda gute mu igihe ushidikanyije mu gukora ikintu Imana yakubwiye gukora? Uwo muhanganye ahita atera intambwe ya mbere. bisobanura ko Satani ahita agusimbukiraho ako kanya. Niba ushaka kubaho mu ukwizera menya ko, gushidikanya ari umuco mubi kandi wagobye gukura mu inzira yawe.

Gushidikanya kuza mu igihe utabashije gufata umwanzuro ( Decision) kubyo Imana yakubwiye cyangwa ibya gufashije muri izi nyigisho uba uri gusoma. Bibliya itubwira ko umuntu umeze gutyo aba ari umuntu utagira umusimamo.

Iyo uri umuntu ugira ibitekerezo bibiri ( Gushidikanya no kwizera) ku ikintu kimwe, no mu mwanya umwe, umwanzuro ufata nawo “UCIKAMO KABIRI “ Uba ushaka kubaho mu kwizera mu igihe nabwo uba ushaka nabwo kurengera ubwoba uba ufite kuri ibyo bibazo byawe.

YEGO

Mu urundi ruhande nk’ umuntu uba ubona ntayindi nzira isigaye kugira ngo utabarwe kuko uba waragerageje mu inzira zishobaka zose nk’ umwana w’ umuntu. Ariko “MENYA KO IMANA IGIRA INZIRA NYINSHI “ Wizera ko Icyo Imana ikuvuzeho mu uwundi mwanya ubwoba nabwo bukaza bukabigukuramo. Kubera ibyo ntaho ushobora kugera bityo bikarangira nta gutabarwa kw’ Imana ubonye kandi byari “BIRI MU INZIRA BIZA “

Uyu munsi urasabwa gutera ishoti n’ ingufu nyinshi uko gushidikanya ufite cyangwa ujya ugira nkuko umukinnyi w’ imupira wa amagura awamurura hanze mu gihe ikipe ye yatsinze atashaka ko babishyura igitego babatsinze. Nawe

watsinze igitego satani, kuko Imana yavuganye nawe, kubwi inyigisho Imana yakoherereje kugira ngo umenye umugambi wayo kuri wowe ko ari uwo “KUGUTABARA”.

Tangira gufata umwanzuro mwiza wo kwizera Imana yawe kandi utangire gushyira mu ibikorwa ibyo ijambo ry’ Imana riri kugusaba gukora.

Kandi unakomeze kubibika muri wowe kuko n’ ejo uzabikenera. Mu Igihe wumvise uko gushidikanya kwongeye kugaruka uhite ukoresha nabwo rya izina kuko ni icyo kibazo. rira “GISHOBOYE”

WITA UMWNYA KUKO UWO MUHANGANYE ARI URUHANDE RWAWE.

Zamukira muri uko ukwizera ukomeze iyo nzira…kuko uri KURUSHA Uwo muhanganye ( Satani)INTAMBWE ijya imbere akaba ubu yasigaye INYUMA yawe, kubera uko KWIZERA ugize .

Imana iguhe Umugisha…!

Ushobora kohereza iyi nyigisho ku inshuti zawe kugira ngo nazo zibone ayo mahirwe yo kugerwaho n’ Ijambo ry’ Imana mu iminsi itari ku cyumweru.

Kandi Ushobora ku twandikira kuri Email estachenib@yahoo.com or +14128718098(WhatsApp)kandi niba ari ngombwa ushobora kutubwira utubazo muhanganye natwo uyu munsi maze tukaba twabafasha kutwereka Imana.

Ubu butumwa mubugezwaho n’Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.

Turagukunda……!

Nibintije Evangelical Ministries International

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!