bwiza.com
Ahabanza » ‘Smart meter’, ikoranabuhanga rigiye gusimbura igenzura ry’ikoreshwa ry’amazi muri buri rugo
Amakuru Politiki

‘Smart meter’, ikoranabuhanga rigiye gusimbura igenzura ry’ikoreshwa ry’amazi muri buri rugo

Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura, Wasac kigiye kujya gikoresha ikoranabuhanga ryitwa “Smart meter” rizajya rigaragaza uburyo amazi yakoreshejwe n’abafatabuguzi bayo. Iri koranabuhanga rizaba risimbuye igenzura ryakorwaga n’ababishinzwe binjiraga mu rugo ku rundi, rimwe na rimwe ngo ntibagere hose.

Ibi ni ibyasobanuwe na Bwana Mwijukye James ushinzwe ubucuruzi mu kigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura avuga ko abashinzwe kugenzura uburyo amazi akoreshwa mu ngo no kwishyuza hari ubwo batageraga aho basabwaga kugera hose, ariko ko mu minsi iri imbere hagiye kujya hakoreshwa ikoranabuhanga rya “Smart meter” rizajya ryifashishwa mu kugenzura uburyo amazi yakoreshejwe kandi mu buryo bwihuse.

Mu kiganiro yahaye Radio10 dukesha iyi nkuru mu kiganiro Zinduka yagize ati “Turi kugerageza gukoresha uburyo bwa Smart meter (Mubazi ishobora gutanga amakuru), ntaho umuntu azajya uhurira n’ugenzura, ni nka telefoni, niko ikora azajya anyura mu mihanda yigendera, metero ijana munsi y’umuhanda, metero ijana hejuru y’umuhanda biribara bikajya muri telefoni iba yarahujwe na telefoni y’umufatabuguzi”.

Mwijukye Jame avuga ko iri koranabuhanga rizaba ryahujwe na telefoni y’umufatabuguzi ku buryo aho umukozi wa wasac azaba yanyuze, sisiteme izajya ihita itanga imibare iri muri konteri y’amazi, bigahita byoherezwa ku mufatabuguzi, bidasabye ko umuntu yinjira muri buri rugo.

Bwana Mwijukye avuga kandi ko bitazakuraho gutanga fagitire bitewe nuko hari abo amakuru ashobora koherezwa kuri telefoni zabo, batazifite cyangwa zaragize ikibazo, gusa ngo aho bagenzuraga mu minsi 30 hazajya habarurwa mu minsi itanu hifashishijwe “Smart meter”.

Kugeza ubu ngo isoko rya Smart meter ryamaze gutangwa, ndetse ngo hagati y’amezi atatu n’atanu ari imbere rizaba ryatangiye gukoreshwa.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!