bwiza.com
Amakuru Politiki

1994: Kuki Inkotanyi zikimara gufata Kigali Ubufaransa bwifuje kugana Paul Kagame?

Muri  Nyakanga 1994, ubwo ingabo za FPR/Inkotanyi zari zimaze gufata umujyi wa Kigali ariko zigikomeje urugamba rwo kubohora ibindi bice by’ igihugu, Leta y’ Ubufaransa yahise yohereza intumwa ebyiri kugira ngo zivugane na Paul Kagame wari umugaba mukuru wa RPA.

Aha umuntu yakwibaza impamvu  Ubufaransa bwa Perezida Mitterand wari ucuditse na Perezida Habyarimana ndetse anafasha ingabo za FAR mu buryo bwose bushoboka yatinyutse kuba yagirana ibiganiro byihuse na FPR nubwo yari yafashe Kigali ariko yari ikiri ku rugamba kuko igice kimwe cy’ igihugu cyari kitarabohorwa.

Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru « Le Monde Afrique » mu gitabo “Françafrique” cyanditswe na Jean-Pierre Bat na Pascal Airault kivuga uburyo Leta y’ Ubufaransa yifuje kugirana ibiganiro by’ ibanga na Paul Kagame wari umugaba w’ Ingabo za RPA.

Aturutse muri Bosnia aho yari avuye gufunguza imfungwa, Jean-Christophe Rufin (reba ifoto) wari umujyanama wa Minisitiri w’ Ingabo, François Léotard yahise ahabwa misiyo yo kujya mu Rwanda.

Mbere yo guhabwa iyi misiyo, Umunyamabanga muri Minisiteri y’ ingabo, Gen Mercier yabajije Rufin ati” Ntushaka kujya mu Rwanda? kuko ntabwo tuzi amakuru y’ umukozi wacu uri Buruseli  uduha amakuru ya FPR ku rugamba “.

Byari mu ntangiriro za Nyakanga 1994, ubwo jenoside yari ikomeje ingabo z’ Ubufaransa zo mu mutwe udasanzwe wa COS zakoreraga i Butare zakozanyijeho na RPA.

Ubwo misiyo ya Rufin na mugenzi we Gérard Prunier wari inzobere y’ Akarere k’ Ibiyaha Bigari yari igamije ibintu bibiri aribyo kugirana umurongo wihariye w’ ihanahanamakuru hagati y’ ingabo z’ Ubufaransa zari mu Rwanda na Paul Kagame ndetse no gushyiraho agace kashobora gufasha Abatutsi bari mu Majyepfo(l’instauration d’une zone humanitaire).

Umudipolamate ndetse akaba n’ umunyamateka, Jean Christophe Ruphin yari amaze igihe agiriye inama ingabo z’ Ubufaransa azitegeka ko opération « Turquoise » yashyirwa mu Majyepfo y’ Uburengerazuba bw’ U Rwanda ahari higanje Abatutsi bicwaga n’ Interahamwe.

Aha na none Ubufaransa bwari bwahinduye tekiniki buvuga ko aho kwibanda ku Majyaruguru y’ Uburengerazuba, kuko niho ingabo za Juvénal Habyarimana zari zikambitse kandi zatsindwa ku kibuga cy’ intambara, bashatse kwerekana ko bashaka gutabara Abatutsi.

Impamvu Rufin yagiriye inama ingabo z’ Ubufaransa yo kubigenza gutyo si ikindi ni uko igihugu cyari cyamutumye kurushaho kwiyegereza ingabo za FPR bityo bigaragara ko Ubufaransa bwanze gukomeza gushyigikira ingoma y’ abicanyi yari irimo gukora jenoside.

Edouard Balladur,wari Minisitiri w’ Intebe w’ Ubufaransa muri 1994 amaze gushyiraho umukono kuri iyo misiyo, Jean Christophe Rufin na Gérard Prunier bahise bafata indege ya sosiyete Sabena ibageza i Kampala muri Uganda ku itariki 2 Nyakanga 1994.

Bidatinze izi ntumwa ebyiri zahise zikodesha imodoka izijyana ku mupaka w’ u Rwanda ariko bageze mu misozi ya Rwenzori imodoka irapfa byabaye ngombwa ko baharara kugeza mu gitondo ubwo hazaga iyindi modoka ibageza ku cyicaro gikuru cya FPR ku Mulindi.

Izi ntumwa zabanje kwakirwa na Pasteur Bizimungu ariko ku  gicamunsi cyo ku itariki 4 Nyakanga 1994, zajyanywe i Kigali yari imaze kwigarirwa n’ Inkotanyi ndetse n’ amasasu yari acyumvikana mu nkengero.

Jean Christophe Rufin na Gérard Prunier bajyanywe ahantu babanza kurindira kugeza I saa kumi n’ igice za nimogoroba ari bwo Paul Kagame yaje azihasanga zimushyikiriza umugambi w’ ibikorwa bya gisirikare Ubufaransa bugiye gukora ndetse na lisiti y’ intwaro zizakoreshwa mu Majyepfo y’ Uburengerazuba bw’ U Rwanda.

Mu gushyikiriza  Kagame iyo migambi y’ Ubufaransa bwifuzaga kugenzura akarere k’ Amajyepfo bwirinda kuba bwakozanyaho n’ ingabo za FPR. Ntabwo yigeze abyishimira na gato kuko yahise abasubiza ati” Niba mushaka gukiza ubuzima bw’ abantu nimureke dukwirakwize ingabo zacu ku butaka bwose bw’ igihugu”.

Muri iyo nkinamico ikinirwa mu gicucu , abantu bakomezaga kuhasiga ubuzima, Rufin yumvisha Maj. Gen Paul Kagame{Perezida wa Repubulika y’ U Rwanda, magingo aya, …} ko hashyirwaho umurongo wa telefone ikoreshwa n’ icyogajuru yo mu bwoko bwa  Immersat ubwo yahise ahamagara  Umuyobozi wa l’opération « Turquoise »,  Gen. Lafourcade amuhuza na Kagamé.

Iryo hanahanamakuru hagati ya Gen. Lafourcade na Paul Kagame niryo ryatumye hatarabayeho gushyamirana hagati y’ Inkotanyi n’ ingabo z’ Ubufaransa zashakaga kugenzura Amajyepfo y’ Uburengerazuba bw’ U Rwanda.

Nubwo bimeze bityo, ntabwo Paul Kagame yigeze yizere gahunda yazanywe n’izi ntumwa z’ Ubufaransa kuko yeruriye Rufin ko ahangayikishijwe cyane n’ igikorwa “Turquoise”.

Icyo gihe Kagame yahaye Rufin ingero z’ abanyamakuru bane b’ abafaransa bakomerekeye mu mirwano (ambush) yari yatezwe n’ Inkotanyi.

Aha , Umugaba Mukuru w’ Ingabo za FPR  yatangiye kugira amakenga menshi yibaza icyo Abafaransa bashaka mu Rwanda abaza izi ntumwa icyakorwa kugira ngo abanyamakuru bakomeretse bajye kuvuzwa ariko izi ntumwa zikagaragaza ko nta gahunda ihari y’ uko Ubufaransa bwava mu Rwanda.

Ni uko gahunda Rufin-Prunier  yahise itahurwa, aho bishoboka y’ uko aba bagabo bifuzaga gutata Inkotanyi kugira ngo bashakishe uburyo bafasha ingabo za FAR kongera kwisuganya ariko biba impfabusa.

Izi ntumwa zahise zirukanwa mu gace Inkotanyi zayoboraga kuko zagaragayeho ubugambanyi ndetse zikaba zitaranatangaga amakuru muri Elysée, nk’ uko byari biteganyijwe.

Kuva muri 1992, Ubufaransa bwa Mitterand bwashakishije uburyo bwose bwo gukumira ibitero bya FPR kuko bwikangaga ko U Rwanda rugiye kuyoboka ibihugu bikoresha ururimi rw’ icyongereza.

Gaston Rwaka/Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com