bwiza.com
Amakuru Politiki

Bujumbura: Leta igiye guhambiriza intumwa ya Loni

Mu gihe amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri 2020,  Leta y’ u Burundi yatangaje ko igiye guhagarika imikoranire yari isanzwe ifitanye n’ intumwa ya Loni muri iki gihugu .

Leta ya Perezida Pierre Nkurunziza ivuga ko intumwa ya Loni mu Burundi, Michel Kafando yivanga mu bibazo by’ imbere mu gihugu ndetse ko anarengera.

Ibyo byatumye kuwa 29 Gicurasi 2019, Akanama k’ Umutekano ka Loni gasubika inama ku Burundi nyuma yaho Leta itangarije ko igiye guhagarika gukorana na  Michel Kafando.

Kafando, yahoze ari Perezida wa Burkina Faso, yatorewe kuba intumwa ya Loni mu Burundi muri 2017, igihugu cyayogojwe n’ intambara y’ abaturage yaje kurangira muri 2006.

Mu gihe Ubufaransa busaba inama y’ igitaraganya ku Burundi, umuvugizi wa Loni,  Farhan Haq avuga ko nta raporo n’ imwe afite ituruka kuri Leta y’ i Bujumbura , ngo niyo mpamvu nta gisubizo yatanga kugeza magingo aya, nk’ uko tubikesha The EA.

U Burundi bwakomeje guhura n’ ibibazo bya politike kuva aho Perezida Pierre Nkurunziza atorewe kuyobora manda ya gatatu muri 2015, aya matora yanze kwitabirwa n’ abanyapolitike bo muri opozisiyo.

Abantu basaga 1 200  barishwe ibihumbi 400 bahunga igihugu hagati ya Mata na Gicurasi  2015 , aho niho raporo za Loni zakomeje gutunga agatoki inzego z’ umutekano za Leta kwica no guhohotera abaturage.

Mu buryo butunguranye muri 2018, Perezida Nkurunziza yahise atangaza ko atiziyamamariza kuyobora igihugu mu 2020, mu rwego rwo kuzimanganya ibimenyetso byagaragazaga ko ashaka kwikubira ubutegetsi.

Ambasaderi w’ U Burundi muri Loni, Albert Shingiro yategetse Akanama k’ Umutekano ka Loni guhagarika inama nsubiragihembwe itegurwa ku bibazo by’ igihugu cye.

Shingiro yavuze ko ubuzima bwa politiki y’ u Burundi budateye amakenga ku rwego mpuzamahanga, nk’ uko byashyigikiwe n’ Uburusiya, Ubushinwa ndetse n’ ibindi bihugu bya Afurika.

Mu gihe umubano w’ u Burundi na Loni wakomeje gucumbagira, Shingiro ati” uburyo amatora azategurwa n’ uburyo azagenda ni ikibazo kitureba nk’ Abarundi niyo mpamvu tutazemerera umunyamahanga kutwinjirira uko yiboneye”.

Imikoranire hagati y’ u Burundi na Loni yakomeje kugenda nabi kuko muri Werurwe 2019, Leta ya Nkurunziza yafunze ibiro  by’ Ishami rya Loni riharanira uburenganzira bwa muntu.

Kafando yasimbuye Jamal Benomar wabaye intumwa ya Loni mu Burundi imyaka ibiri mbere y’ uko Leta y’ iki gihugu imuhambiriza.

Izindi wakunda

Bwiza.com