bwiza.com
Amakuru Mu mashuli

Ubukangurambaga bugamije guteza imbere ireme ry’uburezi bukomereje i Rukara/ Kayonza

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Gicurasi 2019, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr Isaac Munyakazi, yasuye akarere ka Kayonza muri gahunda y’ubukangurambaga bwo guteza imbere ireme ry’uburezi, aganira n’ubuyobozi bw’akarere ku ishusho y’ Uburezi muri rusange, kugira ngo ahakiri ibibazo bishakirwe ibisubizo.

Muri urwo ruzinduko rwe mu Karere ka Kayonza, Dr Munyakazi yaganiriye n’ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara ryigisha uburezi (College of Education-Rukara Campus) ku byakorwa mu kongera ireme ry’uburezi, kugira ngo abaharangiza babe bafite ubumenyi buhagije.

Abaha impanuro, Dr Munyakazi yagize ati “Dukwiye gusubiza amaso inyuma tukareba uko ireme ry’uburezi rihagaze, kugirango umwana utugera mu maboko tumuhe ubumenyi buhagije. Turebe ngo tumutegura gute? tutazamubaza n’ibyo tuba tutamuhaye, bityo ajye kutwigishiriza, kurerera igihugu yuzuye”.

Umunyamabanga wa Leta yanasuye zimwe mu nyubako zitangirwamo ubumenyi butandukanye, muri iyi Kminuza ya Rukara, ari nako aganira n’abanyeshuri n’ubuyobozi, cyane cyane ku bibazo bagihura nabyo kugirango bishakirwe umuti.

Abiga uburezi bashyiriweho amahirwe ko abazaba barangije amashuri yisumbuye bazajya bigisha byibura imyaka itatu bagahabwa buruse ku buntu yo kwiga Kaminuza, bayirangiza nabwo bakaba bakwigisha byibura imyaka itanu bahabwe indi buruse yo kwiga ikiciro cya Gatatu cya Kaminuza nabwo ku buntu.

Nk’uko biherutse gutangarizwa mu Ntara y’Iburengerazuba n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu cy’Uburezi (REB), Dr. Ndayambaje Irénée, yavuze ko iyi gahunda irimo gukorerwa ubukangurambaga mu bigo bitandukanye, izafasha kugabanya icyuho cy’ubumenyi kigaragara mu bakora mu rwego rw’uburezi muri iki gihe.

Yagize ati “Harimo icyuho ariko ahanini byaterwaga n’uko n’abanyeshuri b’abahanga batahitagamo kugana aya mashuri y’inderabarezi, niyo bayaganaga bavugagaga bati ‘nta mpamvu yo kugana ishami ritazamfungurira amarembo muri Kaminuza, ariko nk’uko mbibabwiye bafite amahirwe yo gukomeza muri Kaminuza[…].”

Abize uburezi wasangaga bashobora gushakishiriza mu bindi mu rwego rwo gushaka ahari agashahara kisumbuyeho ariko uwize muri ubu buryo azaba aciye ukubiri nabyo kuko azajya abanza gukora imyaka itatu cyangwa itanu.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com