bwiza.com
Ahabanza » Umuraperi Flesh Kid w’imyaka irindwi yashimuswe
Imyidagaduro

Umuraperi Flesh Kid w’imyaka irindwi yashimuswe

Umubyeyi w’umuraperi Patrick Ssenyonjo uzwi nka Flesh Kid, Mutabazi  yamaze gushimuta umuhungu we amuvana Kampala ku ngufu amusubiza iwabo mu Karere ka Luwero.

Ikinyamakuru Bigeye dukesha iyi nkuru kivuga ko ibi ngo yabitewe no kubona ko ushinzwe inyungu z’umuhungu we adashobora kumwubakira inzu cyangwa ngo amugurire imodoka kandi ari se w’icyamamare.

Flesh Kid ni umuraperi ukizamuka mu muziki wo mu gihugu cya Uganda. Azwi cyane mu ndirimbo nka Banteeka, Bambi n’izindi zakunzwe mu gihugu cye no hanze.

Umuraperi Fresh Kid

Iki cyemezo gifashwe n’uyu mubyeyi nyuma y’aho uwari manager, Francis Kamoga yari yirukanwe mu minsi mike.

Mutabazi nk’uko iyi nkuru ibivuga, avuga ko agiye gushakira umuhungu we manager mushya uzabasha kubahiriza ubusabe bwe.

N’ubwo bimeze bityo, Flesh Kid bizamugiraho ingaruka ku bijyanye n’amasomo kuko yari yamaze guhabwa ubufasha bwo kwiga mu ishuri ry’umukire w’Umuhinde, Rajiv Rupareila riri Kampala.

 

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Mahoro 03/06/2019 5:06 pm at 5:06 pm

KUMUGAYA BIRAHAGIJE.

UWO MURIMO WO GUHANAGURA INKWETO, AWUKORANYE UBUNYANGAMUGAYO, WAMUTUNGA KUKO IKINYABUPFURA KIRAHEMBA.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!