bwiza.com
Ahabanza » Umuvugizi wa ADEPR yavuze ku bazana umwuka mubi mu itorero
Amakuru Iyobokamana

Umuvugizi wa ADEPR yavuze ku bazana umwuka mubi mu itorero

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa kane tariki ya 30 Gicurasi 2019, umuvugizi w’itorero rya ADEPR yavuze ku nkuru zimaze iminsi zivuga ko ubuyozi bw’ADEPR bukwiye kwegura. Rev. Karuranga yavuze ko abavuga ibi ari abazana umwuka mubi mu itorero.

Ibi bije nyuma yaho hamaze iminsi hacicikanye inyandiko y’abiyita ko bahagarariye Abakirisito basaba ubuyobozi bw’ADEPR buyobowe na Rev.Karuranga Ephrem kweguzwa, aho muri iyi nyandiko batunga agatoki komite iriho kuba yarananiwe gukemura ibibazo bivugwa muri ADEPR Ishami rya Uganda n’iryo ku mugabane w’u Burayi. Ikindi bavuga muri iyi nyandiko n’imiyoborere idahwitse ya Dove Hotel , gukemanga impamyabushobozi z’abashumba bakuru barimo Rev. John Karangwa umuvugizi wungirije ndetse na Rev. Karuranga Ephrem Umuvugizi wa ADEPR.

Mu ikiganiro n’abanyamakuru Umuvugizi wa ADEPR Rev. Karuranga Ephrem yagize ati “abanditse , banditse kunyungu zabo bwite kandi sinzi niba ari aba kristo bacu, ni abashaka kuzana umwuka mubi mu itorero. Ikibazo cya ADEPR PCIU itorero rya Uganda rifite ikibazo gishingiye k’umutekano mucye w’abanyarwanda babayo, muri rusange abakristo barasenga rero ntabwo ari imiyoborere mibi. Naho iby’impapuro (diporome) mpimbano bivugwa ndabihakana kuko utinyuka kubivuga mufata nk’umukristo udashyitse kandi nta mukristo wa ADEPR wabivuga kuko abaye afite ibimenyetso yagana inzego zishinzwe kubikurikirana aho kubijyana mubitangazamakuru.”

Ibirebana nabasaba ko biro yegura yagize ati” abayobozi bafite uko bajyaho nuko bavaho.” Ibi umushumba mukuru wa ADEPR akaba afata aba bifuza kweguza ubuyobozi nk’abahembera umwuka mubi, naho guhagarika byagateganyo Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi avuga ko byakozwe n’abajyanama 18, bagizwe nabayoboye indembo 5 impuguke 7 abagize biro 5 n’umusaza 1 uri mu ikiruhuko cyizabukuru.

Umuvugizi wa ADEPR kandi yakomeje avuga ko kwandikira RGB bitakozwe na biro nyobozi ahubwo byakozwe n’abajyanama . Aha kandi yakomoje no kubirebana na kaminuza (fatek) yafunzwe na HEC, aho yatangaje ko barimo kuzuza ibisabwa kugirango bakomorerwe. Ikijyanye no kuba mu itorero harimo abahawe imirimo kandi ari abanzi b’igihugu yahakanye ko mu Itorero ry’ iburayi nta mwanzi azi urwanya igihugu uribamo, “ubivuga abaye afite ibimenyetso yabinyuza muzindi nzira zababishinzwe aho kubitubaza.”

Calixte Kayigamba

Ku ruhande rwa Kayigamba Calixte wegujwe kuyobora inama y’ubuyobozi k’ubwiganze bw’abajyanama, mu mutuzo mwinshi yatangarije bwiza.com ko nubwo bimeze bityo, we agamije inzira y’amahoro n’ubwumvikane

“ati : naregujwe koko nyuma ngaragaza ikibazo muri RGB ibisuzumye insubiza mu inshingano zo kuyobora inama y’ubuyozi, ubu natangiye kuvugana n’abajyanama bamwe na bamwe kugira ngo turebe uko twaganira mbere yuko dukora inama y’ubuyobozi kandi ko hari n’akanama nkemurampaka kabidufashamo. ”

Naho ku ibaruwa yanditswe isaba ko biro yegura nubwo atashatse kuvuga umubare wabo, yatangaje ko yayakiriye ariko ko ntacyo yabizeza aka kanya ari wenyine ko ahubwo azayisuzumana nabandi bajyanama bagize inama y’ubuyobozi ya ADEPR bakarebara hamwe niba abanditse koko ari aba kristo ba ADEPR niba ibyo bavuga bifite ishingiro bashakire hamwe umuti wabyo .

Ati: “ sinifuza na gato abashobora kubyitwaza bagateza umwuka mubi muri ADEPR , muba kristo no mu banyarwanda muri rusange. Abakristo ba ADEPR be kujya muri byacitse no mu dutsiko kuko bitubaka ahubwo bisenya byinshi.”

Ibi bibaye nyuma yuko RGB Dr. ategetse inzego z’ubuyobozi za ADEPR kwicara zikaganira kuburyo ziyobora ADEPR nta mwiryane.

 

bwiza.com izakomeza kubakurikiranira ibyubu bwumvikane bucye buri muri ADEPR.

 

Clément Bagemahe

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Yyyyyyyyyy 05/06/2019 8:27 am at 8:27 am

Itorero rigiye kugira umurongo uko Anglican church ibigenza uko Gatorika ibigenza niko bikwiye kubaho. Itangazamakuru ntirizadukemurira ibibazo dufite

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!