bwiza.com
Ahabanza »  Abadepite bahamagaje Gen. Odong ngo asobanure ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda
Amakuru

 Abadepite bahamagaje Gen. Odong ngo asobanure ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda bahamagaje Minisitiri w’Ibibazo by’Imbere mu Gihugu n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Gen. Jeje Odong ngo asobanure ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda.

Uku guhamagazwa kuje nyuma y’aho Umunyayuganda, Alex Nyesiga arasiwe n’u mwe mu bashinzwe umutekano  mu Rwanda mu bice byo ku mupaka.

Uganda yavuze ko iraswa rya Nyesiga ryabereye ku butaka bwayo mu gihe u Rwanda narwo rwavugaga ko ibi byose byabereye ku butaka bwarwo nk’uko abategetsi barwo bagiye babitangaza.

Si nyesiga wenyine warashwe kuko hari n’Umunyarwanda, Baptsiste Nkerenye na we yarashwe bivugwa ko yashatse kwambuka  ngo ajye muri Uganda.

Si ibi gusa byatumye Minisitiri Jeje Odong ahamagazwa nk’uko Chimpreports ibitangaza, ahubwo harimo no gusuzuma ikindi kibazo cy’Abanyayuganda babiri biciwe muri Sudani. Ni ingingo abadepite bavuga ko ari inkomyi y’ukwishyira hamwe kw’Abanyafrika.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!