bwiza.com
Ahabanza » Amafoto na video by’imyiteguro ya Liverpool na Tottenham ku mukino wa nyuma wa UCL
Amakuru mashya Imikino

Amafoto na video by’imyiteguro ya Liverpool na Tottenham ku mukino wa nyuma wa UCL

Uyu munsi, tariki ya 1 Kamena, ruraba rwambikanye mu mupira w’amaguru, Ku mugabane w’Uburayi. Liverpool na Tottenham FC ziraba zihatanira gutwara igikombe cya UEFA Champions League.

Liverpool irashaka gutwara iki gikombe ku nshuro ya 6, igakurikira za Real Madrid na za AC Milan yo mu Butaliyani ifite 7.

Tottenham na yo irashaka kumva uburyohe bwacyo ku nshuro ya 1 yavuka.

Kuri stade ya Wanda Metropolitano ya Atletico Madrid mu mugi wa Madrid haraba hari ishyaka ryinshi ku bakinnyi, abatoza n’abafana.

Ni nde witeze muri uyu mukino?

Ibitekerezo by’inshi by’abakunzi ba ruhago, byibanda cyane ku Banyafurika; Sadio Mane na Mohammed Salah. Ngo aba bakinnyi bashobora guhesha iyi Liverpool igikombe.

Ku ruhande rwa Tottenham, ngo nta shiti Umunyakoreya Heung Min Son, Harry Kane na Lucas Mula bagomba kwandika izina ry’iyi kipe muri UCL.

Turebe uko byari bimeze mu myitozo ya nyuma i kuri Wanda Metropolitano. Tottenham yo tuyifitiye amashusho(video).

Wanda Metropolitano
Salah na Sadio Mane bitezweho kwigaragaza cyane
Alex Chamberlain wamaze igihe mu mvune yifatanya na bagenzi mu myitozo

Tottenham barajya inama
Harry Kane
Ngaba mu myitozo

Aya ni amahusho ya Tottenham Hotspur mu myitozo.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!