bwiza.com
Ahabanza » Major Aaron Ndayishimiye arashinjwa guhanisha umusirikare ayobora gukubitwa inkoni 200
Amakuru Politiki

Major Aaron Ndayishimiye arashinjwa guhanisha umusirikare ayobora gukubitwa inkoni 200

Major Aaron Ndayishimiye, ni umuyobozi wa Batayo ya 212 mu gisirikare cy’u Burundi, ashinjwa gukorera iyicarubozo umwe mu basirikare ayobora ufite ipeti rya Kapolari ndetse n’abaturage babiri, mu gace kegereye ishyamba kimeza rya Rukoko.

Majoro Ndayishimiye uyobora ingabo muri aka gace, yategetse abasirikare bamurinda gukubita inkoni 200 Caporal-chef Rénovat Nduwimana, ubu umerewe nabi, akaba ashinjwa guhinga muri iri shyamba, mu butaka bw’umushoramari witwa Nahum Barankiriza.

Amakuru agera kuri RPA aturutse mu gisirikare cy’u Burundi, avuga ko  Kapolari Rénovat Nduwimana yajyanwe mu ishyamba rya Rukoko aho yahinze amashaza, Major Aaron Ndayishimiye n’abarinzi be bamukubita inkoni 200, nk’igihano agenewe cy’uko yigabije ubutaka butari ubwe.

Umuturage witwa Joël n’umugore umwe bakoraga muri uwo murima, nabo barakubiswe. Bose bakaba barahise bajyanwa kuvurirwa ku bitaro by’i Cibitoke, bashinjwa guhinga mu ishyamba kimeza rya Rukoko.

Amakuru avuga ko Kapolari Rénovat Nduwimana yaje kujyanwa mu bitaro bya gisirikare mu Kamenge, ibitaro byanga kumwakira bisaba ko abanza guhabwa uruhushya n’ubuyobozi bwa gisirikare nk’uwoherejwe. Nyuma yo kuvurwa muganga yamuhaye ikiruhuko cy’iminsi irindwi.

Abasirikare bagenzi be banenga imyitwarire ya Major Aaron Ndayishimiye, ku bwo guha mugenzi wabo igihano kitemewe mu mategeko agenga igisirikare cy’u Burundi. Bavuga ko uwakosheje afatwa akagezwa mu rukiko rukaba arirwo rumuhana.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!