bwiza.com
Ahabanza » Muhanga: Abaturage basabwe kugira uruhare mu mihigo y’akarere kabo
Amakuru Politiki

Muhanga: Abaturage basabwe kugira uruhare mu mihigo y’akarere kabo

Mu gikorwa cy’imurikabikorwa  ryabereye ku biro by’akarere  ka Muhanga abaturage beretswe imihigo  y’akarere kabo , iyamaze kweswa ndetse n’itareswa  basabwa kugira  uruhare mu ishyirwamubikorwa  ryayo  kuko ubuyobozi bw’akarere butayesa bwonyine budafatanyije nabo.

Mukanziga Epiphanie umwe mu bitabiriye iki gikorwa  avuga ko yabonye imihigo ahanini iba ireba abaturage ariko  ko batari bazi uburyo imihigo ikorwa  ahubwo ngo batahiraga kumva ko akarere kabo kabaye umwanya runaka nyamara batazi  aho bituruka nyuma yo gusobanurirwa uko imihigo ikorwa bakanagaragarizwa uruhare rwabo ngo agiye kubikangurira na bagenzi be.

Agira ati«imihigo nabonye ireba twebwe abaturage ariko twebwe tuba turi injiji twifuzaga ko nibura ubuyobozi bwajya bumanuka bukayidusobanurira nkubu sinari nzi ko imihigo ihera ku mudugudu agasinyana n’akagari bikazamuka gutyo kugeza ku rwego rw’Igihugu  ,ariko nyuma yo kubinsobanurira ubu nabyumvise neza»

Bizimana  Eric umuyobozi w’ishami ry’igenamigambi ,isuzuma n’ikurikirana bikorwa  mu karere ka Muhanga avuga ko bateguye iki gihkorwa nkuko kiri muri gahunda y’Igihugu  yo kugaragariza   abaturage ibibakorerwa  ni igikorwa cyimaze icyumweru gikorerwa mu mirenge yose igize aka karere abaturage basobanurirwa ibikorwa mu karere.

Agira ati « byari ngombwa ngo abaturage basobanurirwe imihigo , ibikorerwa mu karere ndetse banabaze ibibazo bafite basobanukirwe kandi banatange ibitekerezo by’ibyo bifuza»

Akomeza agira ati « Uruhare rw’abaturage mu mihigo ni runini niba ari ibikorwaremezo byubatswe agomba kumenya ko agomba kubigigraho uruhare rwo kubifata neza , niba ari abari mu bukene bukabije bagomba kubukurwamo nibo bagira uruhare mu kutwereka abo bantu ,niba bakeneye ko tubegereza imbuto nibo bagomba kutwereka aho hantu bayikeneye».

Mukagatana Fortunée umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Muhanga avuga ko ubusanzwe kugira ngo imihigo bayigereho ituruka mu bikorwa biva mu igenamigambi kandi riba ryakorewe ku mudugudu ndetse ngo banagerageje kuyimanika ahantu hose hahura abaturage ngo bayibone ariko ngo ntibivuze ko abaturage bose bayizi kuko bagira n’abaturage batajya bitabira gahunda z’iterambere ariko uwo muturage nawe ngo ntibamutakaza.

Agira ati «tuzakomeza dukore haba mu muganda ,mu nteko z’abaturage no mu nama zitandukanye tuzagerageza tujye tubivugaho ariko abaturage basobanukirwe n’imihigo yabo »

Akarere ka Muhanga gafite imihigo 61 , mu bukungu 23 , mu miyoborere myiza 27 naho imiyoborere myiza ni 11. mu mwaka ushize w’imihigo kaje ku mwanya wa 16 mu turere 30.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!