bwiza.com
Amakuru Politiki

Museveni dukorana kubera amafaranga- Bebe Cool

Umubano wa Perezida Museveni na Bebe Cool uzwi na benshi mu gihugu cya Uganda, ariko uyu muhanzi yahishuye ko ushingiye ku mafaranga akenshi aba amukeneyeho.

Bebe Cool ni umwe mu bahanzi bahoraga bagaragaza ko bakunze cyane Perezida Museveni ndetse banagaragara cyane mu bikorwa by’ishyaka NRM riri ku butegetsi, no mu bukorwa byaryo byo kwamamaza abakandida,  by’umwihariko uyu muhanzi akaba ajya anasura Museveni, gusa avuga ko aba akeneye amafaranga.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru howwebiz, Bebe Cool yagize ati “Perezida aba afite banki mu nshingano ze, niwe ushinzwe kugenzura amafaranga. Buri mugande ukeneye amafarana agomba kuba ku ruhande rwe. Buri wese afite uburenganzira bwo kurya amafaranga ye”.

Aya magambo Cool ayatangaje mu gihe mukeba we Dr Jose Chameleone bahora bahanganye, atangarije ko yiyunze kuri Bobi Wine, ahita aninjira mu bagizwe ahanini n’urubyiruko bashyigikiye Bobi Wine (People Power), batavuga rumwe na Leta ya Museveni.

Chameleone yavuze ko yishyize hamwe n’uru rubyiruko kugira ngo izamufashe kwiyamamariza umwanya w’Umuyobozi w’umujyi wa Kampala ubu uyobowe na Erias Lukwago. Bivuze ko na Cool yaba yatangiye guca amarenga ko na we agiye kwiyomora ku ruhande rushyigikiye Museveni.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com