bwiza.com
Amakuru mashya

Perezida Tshisekedi, Kagame na Laurenco baganiriye ku mutekano muke uri mu karere

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi wabo wa Angola, Joao Laurenco baganiriye ku mutekano muke ukomeje kugaragara mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Kuri uyu wa Gatanu, aba bakuru b’ibihugu bakiriwe na Tshisekedi mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku bibazo by’umutekano no ku kunoza ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Rwanda byatangaje ko iyi nama yari igamije “ Gutsura umutekano mu karere no kunoza umubano.”

Ibi biro kandi byatangaje ko Perezida Kagame ari muri iki gihugu mu rwego rwo kwitabira umuhango wo gusezera kuri Etienne Tshisekedi wa Mulumba, wigeze kuba Minisitiri w’Intebe ndetse akaba na Se wa Perezida uri ku butegetsi.

Iyi nama ije nyuma y’aho kandi ubwo Perezida Kagame yasuraga Akarere ka Rubavu mu minsi ishize yasabye abaturage kubyaza umusaruro kuba baturanye n’igihugu cya Congo-Kinshasa.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com