bwiza.com
Ahabanza » Australia: Abanyarwanda baribaza ku ituzwa ry’abari abarwanyi babiri ba FDLR
Amakuru mashya

Australia: Abanyarwanda baribaza ku ituzwa ry’abari abarwanyi babiri ba FDLR

Abanyarwanda baba muri diyasipora yo mu gihugu cya Australia baribaza impamvu iki gihugu cyemeye gutuza Abanyarwanda babiri, Leonidas Bimenyimana na Innocent Nyaminani bashinjwa kwica ba mukerarugendorarugendo muri Uganda.

Aba bagabo bahoze mu mutwe wa FDLR, urwanya Leta y’u Rwanda bashinjwa kwica bamukerarugendo umunani bari mu Ishyamba rya Bwindi mu 1999. Ni ibyaha bahanauguweho n’urukiko mu 2016.

Uyu mutwe kandi ushinjwa kuba ubarizwamo bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Celestin Ngoga uhagarariye Diaspora Nyarwanda muri Australia yabwiye The Guardian dukesha iyi nkuru ko kuba aba bagabo baratujwe muri iki gihugu bishobora gutera ihungabana abarokotse jenoside yakorewe Abatusi.

Ati “ Nkurikije ubunararibonye bwanjye, nagiye mbona abantu bagira ihungabana mu Burayi, ukibaza ni iki kibaye? Bakavuga ko bari kubona abishe ba nyina, aba batemeye mu isura bifashisghije iimipanga,”

Ngoga avuga ko kwamagana iki kintu  ari ukurengera abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi yemeza ko ari benshi muri Australia.

Ati “ Dufite inshingano zo kurinda abarokotse jenoside, barcyari bato. Harimo abashobora kumenya abageregeje kubica kuko hari n’abafite inkovu ku mubiri. Ntidushaka ko bongera guhungabana.”

Avuga ko atumva uburyo aba bagabo bemerewe gutura muri Australia mu gihe azi besnhi babigeregeje ariko bikaba iby’ubusa. Yibaza impamvu ntacyo bigeze babazwa kuri iyi ngingo mbere yo gutuza aba bagabo.

Ati “ Ibi ni ibintu tutiyumvisha ndetse tutanafiteho ububasha. Nta muntu utubaza kuri iyi ngingo kugeza ubu. Turibaza kuki ntacyo batubwiye?”

N’ubwo Ngoga Celestin avuga ibi, Leta ya Australia yarabisobanuye ku mugaragara ko aba bagabo bombi ari abere kandi ko batujwe muri iki gihugu habanjwe kugenzurwa buri kimwe cyose gikenewe.

Leonidas Bimenyimana na Innocent Nyaminani batuye muri Australia kuva mu 2018. Bageze muri iki gihugu bavuye muri Amerika nyuma yo kugirwa abere ku byaha by’iterabwoba bashinjwaga.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!