bwiza.com
Ahabanza » Ruhango: Abantu 6 baguye mu mpanuka y’imodoka
Amakuru Ubuzima

Ruhango: Abantu 6 baguye mu mpanuka y’imodoka

Kuri uyu wa 2 Kamena mu gitondo, mu  karere ka Ruhango, umurenge wa Mwendo, akagari ka Kagarama, umudugudu wa Gafunzo habaye impanuka y’imodoka yari itwaye abantu 6 bose bayiguyemo.

Muri aba baguye muri iyi mpanuka harimo Habumugisha Joseph wari ‘Etat Civile’ w’umurenge wa Shingiro mu karere ka Musanze, Niyomwungeri Theogene, Kanyandekwe Michael, Mukarubuga Erida, Dushimimana Therese, uwa gatandatu ntabwo aramenyekana. Hashingiwe ku ndangamuntu kugira ngo amazina yabo amenyekane.

Amakuru avuga ko aba bose baguye muri iyi mpanuka bashobora kuba ari abo mu muryango umwe.

Iyi modoka bivugwa ko yari itwawe na Habumugisha yavaga mu Byimana yerekeza Gafunzo. Umushoferi yageze ku iteme ahari kubakwa umuhanda arayoba, imodoka ayita mu mugezi, irengerwa n’amazi.

Inzego z’umutekano, abaturage n’abakozi ba sosiyete ya Fair Construction bazanye imashini bafatanya kuvana mu mazi iyi modoka.

Igihe kivuga ko iyi mirambo yajyanywe ku bitaro bya Gitwe kugira ngo isuzumwe.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!