bwiza.com
Ahabanza » Ruhango: Abiga muri APECAS/Muyunzwe basabwe kwirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside
Amakuru Politiki

Ruhango: Abiga muri APECAS/Muyunzwe basabwe kwirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Mu gikorwa cyo kwibuka  Abarezi n’abanyeshuri  bazize Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994  bigaga mu ishuri  ryisumbuye  rya  Apecas/Muyunzwe riherereye mu murenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango  cyateguwe n’abanyeshuri  bahize  mbere ya Jenoside , abanyeshuri  biga muri iki kigo  basabwe kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ,  bakirinda amacakubiri  n’ivangura iryo ari ryo ryose ahubwo bagaharanira icyateza imbere u Rwanda.

Rubayita Gilbert  uhagarariye Abanyeshuri bize muri iki kigo mbere ya Jenoside  avuga ko  ubusanzwe bajyaga bibuka  bagenzi babo biganaga n’abarezi  babigishaga  ariko ngo babibukiraga hirya no hino mu turere muri gahunda rusange uyu mwaka  ngo bahisemo  kuza  kubibukira aho bigaga  bagamije kuza gukangurira abana bahiga kwirinda no kurwanya  ingengabitekerezo ya Jenoside.

Rubayita Gilbert Umuyobozi w’ihuriro ry’Abanyeshuri bize muri APECAS

Agira ati “Iyo tugeze ahangaha ni ukugira ngo murebe, mumenye  ibyabaye  muri iki gihugu  ko bafataga abana bangana nkamwe bakabigisha kwangana , bakanga bagenzi babo ubu rero turabasaba ngo ba bandi baza kubigisha ivangura ,amagambo y’urwangano  ngo wange uyu nuyu   yaba umubyeyi cyangwa umurezi aho azaturuka hose muzabyirinde, twese  turi Abanyarwanda ahubwo muharanire kuzubaka u Rwanda rwiza.

Uwigana  Louis perezida wa Ibuka  avuga ko ari igihombo gikomeye  iki kigo cyagize  cyo kubura abanyeshuri   ndetse n’abarezi  kuko aba ari inzu y’ibitabo ihiye , asaba  abanyeshuri ko igihe bibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi  bigomba kubabera umwanya mwiza wo kwibuka ko  ubu umwana wese yiga , ntawe umubwira ngo Umututsi ameze atya Umuhutu ameze atya ahubwo ko  bari mu Gihugu cyiza kitakiri mu ivangura nk’uko byahoze mu mashuri.

Agira ati « Ababyeyi n’abana wasangaga babwira abana ngo kanaka ni Inzoka ,ni Inyenzi umwana agakura azi ko Umututsi  ari inyamaswa , babaga bababwira ngo genda utsembe kwa kanaka imitungo ye uyitware , uyu munsi wa none si ko bimeze umwana arajya ku ishuri akaba azi ko agombwa kwirwanaho akazakorera ibye ,naho ishuri ryamunanira arahindura akajya mu bindi ashoboye ,ntitubifuriza kuzakora nka biriya twanyuzemo  ahubwo bazakure bareba ejo hazaza heza».

Musanabera  Costasie umwe mu banyeshuri biga muri iki kigo  avuga ko  kuba bibuka  abanyeshuri bahize  bituma  bazirikana ko Jenoside yatwaye  abanyabwenge benshi  ndetse ko hari ubumenyi  bari kumenya abakaba barabuhombye, ibi ngo bibatera imbaraga zo kurwanya ingengabitekerezo n’amacakubiri.

Agira ati « Nta macakubiri  aturangwamo kuko abana bararangiza kwiga ugasanga bashinze koperative  bakazibanamo nta kibazo ,ikindi ni uko no mu masomo yacu tugira umwanya wo kuganira ku mateka y’ibyabaye mu Gihugu n’ubwo twe tutari  twakavuka bikadutera imbaraga zo kurwanya no kwirinda amacakubiri».

Abanyeshuri  bibutswe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Kamena ni 28 bashoboye kumenyekana  biturutse mu makuru yatanzwe n’abahize mbere ya Jenoside biganye nabo, hibutswe kandi abari abarezi batanu nabo bigishaga muri  iki kigo cya APECAS  Muyunzwe.

Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yabaye  hari hashize umwaka umwe gusa imfura z’iki kigo zirangije amashuri yisumbuye kuko ryatangiye mu mwaka wa 1987.

Kuri ubu ihuriro ry’Abanyeshuri  bahize mbere ya 1994  rikaba ryarubatse muri iki kigo ikimenyetso cy’Urwibutso  cyanditsweho amazina y’aba bibutswe  hagamije gufasha abanyeshuri bahiga ndetse n’abazahiga  kuzajya babibuka ndetse  banazirikana amateka y’Ikigo cyabo.Iri huriro ry’abanyeshuri kandi rivuga ko ryiyemeje kuzajya riza kwibukira buri mwaka muri iri shuri.

Ikimenyetso cy’Urwibutso  cyanditsweho amazina y’abarezi n’abanyeshuri bishwe muri jenoside

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!