bwiza.com
Amakuru Politiki

Rwamagana: Yafatiwe muri banki abitsa Amayero 2,500 y’amiganano

Polisi y’u Rwanda ikorere mu Karere ka Rwamagana mu  Murenge wa Kigabiro kuwa Kane ushize, tariki 30 Gicurasi, yafashe Habumugisha Peter ageregeza kubitsa amayero 2500 y’amiganano muri Banki ya Kigali(BK) ishami rya Rwamagana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamudun Twizeyimana yatangaje ko Habumugisha yafashwe nyuma yo gutahurwa n’abakozi ba banki ya Kigali ko amafaranga afite ari amiganano.

Yagize ati” Habugisha yaje kubitsa amafaranga bayashyize mu cyuma kibara kikanasuzuma ubuziranenge bw’amafaranga basanga n’amiganano bitabaza Polisi ahita afatwa”.

CIP Twizeyimana yaburiye abishora mu bikorwa byo gukora amafaranga y’amiganano kubireka kuko bigira ingaruka k’ubifatiwemo ndetse bikagira n’ingaruka kubukungu bw’igihugu.

Ati:”Amafaranga y’amiganano agira ingaruka zikomeye mu kumunga ubukungu bw’igihugu nko  gutakaza agaciro k’ifaranga ndetse agatuma ibintu bihenda ku isoko.”

Akomeza avuga ko abantu bakwiye gushaka indi mirimo ibateza imbere aho gukora ibinyuranyije n’amategeko, abibutsa ko ababyishoramo Polisi y’u Rwanda iri maso kugirango bafatwe kuko ni icyaha gihanwa n’amategeko.

CIP Twizeyimana yashimiye abakozi ba banki ya Kigali bihutiye gutanga amakuru bakibona ko uriya mugabo amafaranga yari aje kubitsa ari amiganano, ndetse asaba n’abandi kujya bakora nka bo,akomeza asaba ibigo by’imari na banki gutunga imashini zisuzuma ubuziranenge bw’amafaranga.

Habumugisha yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Kigabiro kugirango hakorwe iperereza kucyaha cyo guhimba amafaranga akekwaho.

Naramuka ahamwe n’icyaha azahanishwa ingingo ya 271mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho ivuga ko Umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose impapuro zivunjwamo amafaranga, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka  itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.

Izindi wakunda

Bwiza.com