bwiza.com
Ahabanza » Soma ku rupapuro rw’ubuzima bwawe rukurikira niho ibisubizo by’ubuzima bwawe biri
Amakuru Ijambo ry'Imana

Soma ku rupapuro rw’ubuzima bwawe rukurikira niho ibisubizo by’ubuzima bwawe biri

Zaburi 139:16

“ Nkiri urusoro, amaso yawe yarandebaga, mu igitabo cyawe handitswemo iminsi yanjye yose, yategetswe itarabaho n’ umwe.

Waba uziko Imana mbere yuko uvuka yari yarabanje guteganya ibintu byose uzakenera mu ubuzima bwawe. “Imana ifite umugambi mwiza kuri wowe “, Imana izi ibibazo byawe, Izi ibyo watakaje cyangwa ibyo uri kwifuza ubu ( amafranga, inzu, abana , umugabo, umugore, amahirwe yawe n’ ibindi). 

Uyu munsi nkuzaniye inkuru nziza

Ibyo biri kurwanira muri wowe, ibyo byagutesheje umutwe ukaba wabuze amahoro bigiye kuba amateka bityo winjire mu intsinzi.Uti “ kagira inkuru” Nyegereza ugutwi kwawe nkongorere Satani ntabashe kutwumva!!!!!!

“ Ubuzima ni ubwayo”

ni

“ Ibintu byose ni ibyayo

bityo

“ Icyo ukeneye cyerekeze kuri yo kandi uyizere.

Urupapuro rw’ Ubuzima bwawe rwuzuyemo umurage wawe.

FATA URUFUNGUZO RWABYO

Igihe uri kunyura mu ibibazo mu gihe uri kubura ibyawe cyangwa mu igihe uri gushakisha ntubashe kubona icyo uri gushaka.

Wigarukira kuri uryo rupapuro ugezeho ry’ ubuzima bwawe.

Fungura ikiganza cyawe maze ubumbure urundi rupapuro rukurikira ( next page).Hari urundi rupapuro rwanditseho ibijyanye n’ ubuzima bwawe Imana yaguteganyirije. Ariko biragusaba kugira icyo ubanza gukora. Hari ubwo wiyumvisha ibitagenda neza kuri wowe,ukumva ubuze amahwemo bityo bikakubuza gutambuka ngo wegere imbere mu ubuzima, bigatuma ubaho mu bwihebe.

Niba Ariko Bimeze

Uyu munsi menya ko waheze kuri urwo rupapuro ukaba uhamaze igihe kirekire. Uyu munsi ni umunsi wo gusoma urundi rupapuro rwanditseho ibijyanye n’ ubuzima bwawe kuko kuri uryo rupapuro rukurikira niho hari urufunguzo rw’Iduka rinini ryibyo ukeneye muri iyi minsi. Ushobora kuba utara sobanukiwe bigatuma uhera aho waruri gushakira ugira ngo hari icyahinduka.

Fata umwanzuro maze uve muri ibyo bintu bishaje maze utambuke mu ukwizera winjire mu ibisubizo byawe. Reka ndangize nongera kukubwira ko

“Imana ifite iduka rinini ryuzuyemo, ibyo ukeneye byose.”

Imana iguhe Umugisha…!

Ushobora kohereza iyi nyigisho ku inshuti zawe kugirango nazo zibone amahirwe yo kugerwaho n’ Ijambo ry’ Imana mu minsi itari ku cyumweru

Iri jambo muritegurirwa kandi murigezwaho n’umukozi  w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.

Kandi Ushobora ku twandikira kuri Email estachenib@yahoo.com or +14128718098(WhatsApp)

Niba ari ngombwa nabwo Ushobora kutubwira utubazo uri guhangana natwo uyu munsi bityo tube twabafasha kubisengera.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!