bwiza.com
Ahabanza » Umugabo avuga ko gukora mu mirambo bimunezeza bitewe n’uko itajya imuzanaho impaka
Amakuru Utuntu n'utundi

Umugabo avuga ko gukora mu mirambo bimunezeza bitewe n’uko itajya imuzanaho impaka

Gukora mu buruhukiro cyangwa se kwita ku mirambo, ni akazi abantu benshi batapfa kwemera, ariko umugande witwa Basil Enatu usanzwe akora aka kazi, avuga ko kamunezeza, by’umwihariko ko nta murambo wari wamurushya.

Enatu, ni umugabo w’imyaka 57 y’amavuko, akaba umubyeyi w’abana 12, abauhungu 10 n’abakobwa babiri. Akora mu buruhukiro bw’ibitaro (Soroti Regional Referral Hospital) muri Uganda, aka kazi akaba akamazemo imyaka 32.

Avuga ko umurambo uba utuje, ko nta mahane ushobora kumuzanaho, ibyo ashatse kuwukoresha byose ubikora nta mananiza.

Yagize ati “Nkunda gukora mu mirambo kuko ntabwo ijya ihijyijya, ntirwana mbese ihora ituje nta n’ibibazo ishobora guteza. Yaba umukire cyangwa umukene bose bahambwa kimwe bacishwa bugufi mu mva”.

Akazi k’uyu mugabo ni ukumara ubwoba ababufitiye imirambo y’ababo. Arayoza neza yarangiza akayambika, by’umwihariko ngo akaba anafasha na muganga gukeba bimwe mu bice by’umubiri w’uwapfuye mu gihe bagiye kubikorera isuzuma. Uyu mugabo kandi niwe ujyana imirambo mu buruhukiro (Cold room) mu gihe itegereje gushyingurwa.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!