bwiza.com
Ahabanza » Imicungire mibi ya za SACCO iratanga isomo kuri RCA na BNR
Amakuru Featured Ubukungu

Imicungire mibi ya za SACCO iratanga isomo kuri RCA na BNR

Ku rutonde rw’abahamwe n’icyaha cya ruswa, rugaragazwa n’urwego rw’Umuvunyi, higanjemo abashinzwe gucunga imitungo ya rubanda. Abo ni abakozi ba za SACCO n’ibindi bigo by’imari, bimwe Banki nkuru y’igihugu idahwema kushishikariza abanyarwanda kugana.

Tariki 31 Gicurasi 2019, urwego rw’umuvunyi rwashyize hanze urutonde rw’abahamwe burundu n’icyaha cya ruswa n’ibihano bahawe, rushingiye ku ngingo ya 4 y’itegeko no 76/2013 ryo kuwa 11/9/2013 rigena inshingano, ubufasha, imiterere n’imikorere y’uru rwego.

Hashingiwe kandi ku itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/8/2018 ryerekeye kurwanya ruswa mu ngingo yaryo ya 2 agaka ka 2, igaragaza igisobanuro cya ruswa n’ibikorwa igaragariramo kuva kuri (a) kugera kuri (l).

Abahamwe n’icyaha cya ruswa no kunyereza imitungo kuva muri Kanama 2018 kugeza muri Mutarama 2019 bari mu manza 89, ni abantu 109, barimo abagabo 91 n’abagore 18.

Aba biganjemo abahinzi, abashoferi, abamotari n’abacuruzi; nubwo bavugwaho amafaranga atari menshi. Harimo kandi abakozi b’ibigo bicunga imari y’abaturage nka za SACCO n’ibindi bigo nkabyo.

Ku rutonde nta munyamakuru urimo, nta n’umusirikare ugaragaraho, ahubwo hari abatunguranye nk’umuzamu, umunyerondo, umukozi utaza amatike, umunyeshuri n’umuvuzi gakondo.

Ubwiganze bw’abakozi ba za SACCO buraca amarenga, bakanaha inshingano RCA na BNR bashinzwe kureberera ibi bigo by’imari.

Dore abakozi ba za SACCO bahamijwe icyaha n’ibihano bahawe

1.JABANA/GASABO: Umukozi wayo Hakizimana Alphonse ubarizwa mu karere ka Kirehe mu ntara y’Uburasirazuba, yanyereje miliyoni 1(1.055.000), ahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri gisubitswe mu myaka itatu, n’ihazabu ya 2.910.000

2.GIKOMERO/GASABO: Nshimiye Eric ubarizwa Gikomero mu karere ka Gasabo umujyi wa Kigali, yahamwe no kunyereza miliyoni 15(15.600.050), ahanishwa igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu ya miliyoni 46.

  1. KIMIRONKO/GASABO: Nkurikiyinka Celestin ubarizwa Kimironko mu karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali. Yari umukozi ushinzwe inguzanyo muri HOME BASKET SACCO KIMIRONKO. Nubwo raporo itagaragaza icyaha yahamijwe, hakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi Magana atatu.
  2. RUTARE/GICUMBI: Nshimiyimana Josephine, umukozi wa SACCO ITEGANYIRIZE RUTARE, yanyereje miliyoni eshanu (5.093.500), ahanishwa igihano igifungo cy’imyaka itanu gisubitswe mu myaka ibiri, n’ihazabu ya miliyoni eshanu.
  3. GASAKA/NYAMAGABE: Mukansengimana Odette, ubarizwa mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe, yari umucungamutungo wa COOPEC Twizigamire Gasaka, anyereza miliyoni ebyiri (2.722.000). Yahanishijwe igifungo cy’imyaka itandatu n’igice, n’ihazabu ya miliyoni eshanu n’igice(5.500.000).

6.GASAKA/NYAMAGABE: Nyiramyasiro Lucie, ubarizwa mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe, yari umubitsi wa COOPEC Twizigamire Gasaka, anyereza miliyoni ebyiri (2. 120.200). Yahanishijwe igifungo cy’imyaka itandatu n’igice, n’ihazabu ya miliyoni enye n’igice(4.500.000).

7.RUHANGO/RUHANGO: Mutore Chris Parfait ubarizwa mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango mu majyepfo, yari umukozi wa SACCO Baturebereho Ruhango. Yahamijwe kunyereza miliyoni 9 (9.167.000), ahanishwa igifungo cy’imyaka ine, n’ihazabu ya miliyoni 18 (18.334.000)

8.KIBIRIZI/NYAMAGABE: Nsengimana Emmanuel ubarizwa mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyamagabe, yari umukozi wa COPADE. Yahamijwe kunyereza amafaranga 817.500, ahanishwa igifungo cy’imyaka umunani n’igice; n’ihazabu ya 2.726.250

9.RUGERERO/RUBAVU: Icyimanimpaye Clementine ubarizwa mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu mu Burengerazuba, yari umubitsi wa Microfinance Umutanguha, anyereza miliyoni imwe (1.115.000); ahanishwa igifungo cy’imyaka ine, n’ihazabu ya 2.230.000.

10.RUGERERO/RUBAVU: Mukeshimana Alphonsine ubarizwa mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu mu Burengerazuba, yari umubitsi wa Microfinance Umutanguha, anyereza miliyoni imwe (1.115.000); ahanishwa igifungo cy’imyaka ine, n’ihazabu ya 2.230.000.

Abatwaye menshi

Murekezi Jean Paul wo mu murenge wa Tumba I Huye, we ni umuconsultant. Yahamijwe kunyereza miliyoni 165 (165.095.431), ndetse n’amadolari y’Amerika 368.280 (ushyize mu manyarwanda ni miliyoni zisaga 330); bivuga ko yose hamwe asaga miliyoni 495. Yahanishijwe igifungo cy’imyaka umunani n’igice, n’ihazabu ya 249. 040.000.

Mbangukira Pascal wo mu murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro, ni umutekinisiye. Yahamijwe kunyereza miliyoni 165 (165.095.431), ndetse n’amadolari y’Amerika 368.280 (ushyize mu manyarwanda ni miliyoni zisaga 330); bivuga ko yose hamwe asaga miliyoni 495. Yahanishijwe igifungo cy’imyaka umunani n’igice, n’ihazabu ya 249. 040.000.

Kamanzi Charlotte, ubarizwa Kimironko muri Gasabo, yari umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri SONARWA. Urukiko rwamuhamije kunereza miliyoni 163 (163.843.336), ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu gisubitswe umwaka umwe, n’ihazabu ya miliyoni eshanu.

Magara Gakwaya John, ubarizwa Kimironko muri Gasabo, yari umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri SONARWA. Urukiko rwamuhamije kunereza miliyoni 163 (163.843.336), ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu gisubitswe umwaka umwe, n’ihazabu ya miliyoni eshanu.

Aha Umuvunyi mukuru, Murekezi Anastase avuga ko aba bayobozi muri SONARWA banyereje aka kayabo mu isoko ryarimo gufatira ubwishingizi imodoka za Leta.

Kimenyi Vedaste, ubarizwa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro, yari umukozi wa REG, ahamwa no kunyereza miliyoni 90 (90.384.840), ahanisha igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe, no kwishyura miliyoni 45 (45.192.420); angina na ½ cy’ayo yanyereje.

Kapitene Bonaventure, ubarizwa mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo. Yari umuyobozi wa BELECOM, ahamwa no kunyereza miliyoni 90 (90.384.840), ahanishwa igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe, no kwishyura miliyoni 45 (45.192.420); angina na ½ cy’ayo yanyereje.

Nagaba Flora ubarizwa Kicukiro, yari umukozi wa PETROCOM, anyereza miliyoni 22 (22.107.000), ahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri gisubitswe mu mwaka umwe, n’ihazabu ya miliyoni eshanu (5.699.954).

 

Izindi nkuru bwiza.com yakoze ku micungire mibi ya za SACCO

Hashize imyaka isaga ibiri ikinyamakuru gitangaza imicungire itari myiza muri za SACCO. Hari aho bakozi bafatwa, aho baburana ndetse hari n’abatoroka ubutabera

Tariki 24 Gicurasi 2019: RIB yari ifunze umucungamutungo wa SACCO/IMBONERA mu karere ka Rubavu

Tariki 24 Mutarama: Batatu bashinjwa kunyereza umutungo wa Sacco-Rugerero mu karere ka Rubavu baburiwe irengero

Tariki 11 Mutarama 2019: Abakozi ba Leta bambuye za SACCO mu karere ka Nyamasheke babiriwe ko bashobora kujyanwa mu nkiko

Tariki 15 Ukuboza 2018: Ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru bwiyemeje gukurikirana abibye Sacco asaga miliyoni 200

Tariki 6 Kamena 2018: Abaregaga abakozi ba Sacco Ndego mu karere ka Kayonza , ntibishimiye indishyi bahawe

Tariki 7 Gicurasi 2018: Abakozi babiri ba SACCO/Nemba mu karere ka Gakenke batawe muri yombi bacyekwaho kunyereza miliyoni 16

Tariki 24 Mata 2018: Umwalimu n’umukozi wa Koperative Umwarimu SACCO mu karere ka Burera bari bakurikiranyweho kunyereza umutungo

Tariki 29 Werurwe 2018: Bamwe mu babitsa muri Sacco/Ndego mu karere ka Kayonza bandikwagaho inguzanyo batasabye

Tariki 13 Werurwe: Umukozi wa SACCO mu karere ka Ruhango yari afunzwe azira amafaranga 2,000 akekwaho kwaka abaje kubikuza inkunga bagenerwa

Ubuyobozi bwa SACCO/Kigabiro mu karere ka Rwamagana buvugwaho kuyihombya, uburangare no kwimana amakuru

Umucungamari wa SACCO mu karere ka Ngororero yari afunzwe akekwaho kurigisa arenga miliyoni 2,5

Umubitsi w’Umurenge SACCO mu karere ka Rulindo yari afunzwe akekwaho kunyereza amafaranga

Nyagatare: Umuyobozi wa SACCO arakekwaho kuba mu banyereje asaga miliyoni enye

Abayobozi bafitiye imyenda Sacco mu karere ka Gicumbi basabwe kuyishyura

Muhanga: Umukozi wa Sacco afunzwe akekwaho kunyereza amafaranga

Nyamagabe: Umukozi ushinzwe isuku muri Sacco akurikiranyweho kwiba miliyoni 1.5

Rwamagana: Umucungamutungo wa SACCO afunzwe akekwaho kurigisa amafaranga arenga miliyoni

Karegeya Jean Baptiste

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!