bwiza.com
Ahabanza » Musanze: Umushoferi arakekwaho gukoresha icyangombwa cya ‘Control Technique’ cy’igihimbano
Amakuru Politiki

Musanze: Umushoferi arakekwaho gukoresha icyangombwa cya ‘Control Technique’ cy’igihimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yafatiye Bimenyimana Fidele  w’imyaka 36 usanzwe ari umushoferi muri gare ya  Musanze acyekwaho gutanga icyangombwa cy’igihimbano kigaragaza ko ikinyabiziga cyasuzumishijwe ubuziranenge bizwi nka Control Technique.

Bimenyimana Fidele yafashwe tariki ya mbere Kamena akaba acyekwaho  ko tariki ya  12-05-2019 yahaye ibyangombwa  by’ibihimbano  imodoka Hiace RAA634 I itwarwa na Nsanzimana Theogene.

Si ubwa mbere uyu mugabo afatirwa mu bikorwa nk’ibi kuko tariki ya 10-02-2019 yarafunzwe azira guha ibyangombwa mpimbano  Daihatsu RAB 249P gusa yari yaje kurekurwa.

Ubwo uyu Bimenyimana   yafatwaga habayeho kugenzura niba imodoka atwara  yo ifite ibyangombwa byuzuye, Polisi yasanze afite icyangombwa cyarangije igihe  09-05-2019 kandi kitagaragara mu byo ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga cyatanze.

Umuvugizi wa Polisi ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana yavuze ko uyu mugabo yafashwe k’ubufatanye n’abaturage yagendaga abwira ko azabafasha kubashakira ibyangombwa bw’ubuziranege bw’imodoka zabo.

Ati “Uyu mugabo yarasanzwe akora  ubu butekamutwe bwo gutanga ibyangombwa by’ibihimbano kuko ni inshuro ya kabiri abifatiwemo.”

Yokemeje  avuga ko ubwo icyuma gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga giheruka I Musanze, uyu Nsanzimana wahangitswe icyangombwa yari yajyanye imodoka ye kuyisuzumusha, imashini iyirega inshuro enye, nibwo kugirwa inama na  Bimenyimana ko yamufasha kubona icyangombwa cyerekana ko imodoka ye ari nzima ubundi akamuha ibihumbi 100000frw.

CIP Rugigana araburira abantu kwirinda gukora ibinyuranyije n’amategeko, bagamije kwiyorohereza uburyo bwo kubonamo serivisi.

Ibi bibaye nyuma yaho Polisi y’u Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize yerekanya abagabo batatu babatekamutwe biyitaga abapolisi bakambura abaturage babizeza kubashakira impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji icyo gihe yavuze ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira umuntu  wese washaka gukora ibinyuranyije n’amategeko, akavuga ko gahunda yo gushaka abandi batekamutwe biyitirira inzego runaka bagamije ubushukanyi ikomeje.

Uyu Bimenyimana aka yafashwe muri ibyo bikorwa byo gushaka abatekamutwe n’abambuzi. Yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) satisiyo ya Muhoza kugira ngo akurikiranwe ku cyaha acyekwaho.

Izindi wakunda

Bwiza.com