bwiza.com
Ahabanza » RDC: Abuzukuru ba Tshisekedi bahaye imbabazi abamuhemukiye bose
Amakuru Politiki

RDC: Abuzukuru ba Tshisekedi bahaye imbabazi abamuhemukiye bose

Abuzukuru ba nyakwigendera Etienne Tshisekedi bahaye imbabazi abahemukiye sekuru bose kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 01 Kamena ubwo yashyingurwaga nyuma y’imyaka 2 yitabye Imana aguye mu Bubiligi.

Umwe muri aba buzukuru  mukuru, yavuze ko Etienne Tshisekedi yari umupapa mukuru udasanzwe wabasigiye umurage wo guhangana nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.

Yagize ati: “Ntabwo twari twiteguye kugusezera ariko menya ko twese wadukozeho kandi udusigiye umurage mwiza: Umurage wo guhangana.”

Uyu mwuzukuru wa Tshisekedi yakomeje avuga ko yababereye sekuru mwiza kandi yanabereye umubyeyi mwiza ba se bababyara ndetse na ba nyina, ndetse ngo uko iminsi yagiye ishira bamenye ko yari umugabo ukomeye ku gihugu cyabo.

Twebwe ibirindiro byawe bya mbere, duhaye imbabazi abaguhemukiye bose,” ibi ni ibyakomeje bitangazwa n’umwe mu buzukuru wafashe ijambo muri Stade des Martyrs ubwo baherekezaga bwa nyuma Umunyapolitiki Etienne Tshisekedi wamenyekanyeho kutavuga rumwe n’ubutegetsi hafi ya bwose bwagiye busimburana muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com