bwiza.com
Ahabanza » Sudani: Amerika n’Uburayi byamaganye ubwicanyi bwakorewe abigaragambya, Misiri isaba ituze
Amakuru mashya mu mahanga Politiki

Sudani: Amerika n’Uburayi byamaganye ubwicanyi bwakorewe abigaragambya, Misiri isaba ituze

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi byamaganye ubwicanyi buri gukorerwa abaturage bigaragambya basaba ko ubuyobozi bwashyirwa mu maboko yabo, Misiri iyo isaba ko habaho ituze.

Ubutumwa bwa ambasade y’Amerika bwanyuze kuri twitter  bwasabaga iki gisirikare cyabyutse kirasa abigaragambya guhagarika ubu bwicanyi.

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wo nk’uko BBC yabikomojeho, urasaba iki gisirikare kiyoboye iki gihugu kureka aba baturage bakigaragambya mu mahoro kandi vuba kigashyira mu maboko y’abaturage ubu buyobozi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwongereza, Jeremy Hunt we yavuze ko iki gitero cyagabwe kuri aba baturage kigaragaza ko urugomo rushobora kwiyongera. Ifran Siddiq, Ambasaderi w’iki gihugu muri Sudani na we wemeza ko iki gitero ziremereye cyagabwe kuri aba baturage, yavuze ko byamubabaje cyane.

Misiri irasaba ko habaho ituze kandi ibiganiro hagati y’igisirikare kiyoboye gihagarariwe na Gen. Abdel-Fattah Burhan.

Uyu munsi, abaturage bigaragambirije imbere y’ibiro bya Minisitiri w’Ingabo, ingabo ziri ku butegetsi zibamishamo amasasu, zikoresha n’imbunda ziremereye zirahatwika. Amakuru avuga ko bakoze ibi kugira ngo bashobore kubatatanya.

Amakuru aturuka kuri CNN avuga ko 13 ari bo bamaze kumenyekana ko baguye muri iki gitero, abandi basaga 116 (Al Jazeera) barakomereka. Aba bose bahise boherezwa mu bitaro biri muri uyu murwa wa Khartoum ariko ingabo zahazengurutse.

Kuva muri Mata, aba baturage batangiye imyigaragambyo isaba uwari Perezida, Omar al Bashir kuva ku butegetsi yari amazeho imyaka 30. Yaje kuvaho babifashijwemo n’igisirikare cyahise gifata umwanya w’inzibacyuho.

Abaturage bakomeje kwigaragambya basaba ko ubuyobozi bwashyirwa mu maboko yabo ariko kugeza ubu ntibiraba.

Ibiganiro hagati y’abahagarariye abigaragambya n’igisirikare bigamije kugera ku bwumvikane ku miyoborere y’igihugu byarakozwe ariko ntibyagira icyo bigeraho. Icyabaye ni uko igisirikare cyatangaje ko kizayobora inzibacyuho imyaka 2.

Ibi si byo abaturage bifuzaga. Byatumye basubira mu muhanda w’i Khartoum, bajya mu myigaragambyo bakorera hafi y’icyicaro cy’abasirikare.

Abaturage bavuga ko uko byagenda kose batazahagarika imyigaragambyo kugeza ubwo icyifuzo cyabo kizahabwa agaciro, ubuyobozi bugashyirwa mu biganza byabo.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!