bwiza.com
Ahabanza » Ubuzima muri Kigali burahenze cyane- Ingabire Immaculée
Amakuru Politiki

Ubuzima muri Kigali burahenze cyane- Ingabire Immaculée

Impirimbanyi mu kurwanya ruswa n’akarengane akaba n’Umuyobozi wa Transparence International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, avuga ko ubuzima buhenze muri Kigali, akabibona kimwe n’abandi bakomeje kutishimira uburyo ibiciro bikomeza kugenda byiyongera umunsi ku wundi.

Nyuma y’izamuka ry’ibiciro by’amazi, igiciro cy’uruhushya rwo kujya mu mahanga n’ibindi bitandukanye birimo ibiribwa, imyambaro ndetse n’ibindi nkenerwa mu mujyi wa Kigali. Abantu benshi bakomeje kugaragaza impungenge bafite bamwe bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

Bamwe bakora imibare, bakareba ubukode bw’inzu, ibyo kurya, amashuri y’abana, amafaranga bakoresha mu ngendo bakora, kwambara,… bagahera aho  bavuga ko ubuzima bwa Kigali buhenze cyane.

Agaruka ku izamuka ry’ibiciro ku mazi na pasiporo, Ingabire yagize ati “Ndi rubanda rugufi ariko nta gahimbazamusyi nsaba. Ndasaba kudakomeza kuzamurirwa ibiciro ku bintu byose, kuko n’ibyo nashoboraga kubona byazabananira. Kwishyura amazi 5.000 Frw nabishoboraga, ariko kwishyura 20.000 Frw byananiye. Na Pasiporo rero ni uko”.

Mu bitekerezo bakomeje batanga babicishije kuri Twitter, uwitwa Mvukiyehe we yagize ati “Yewe data weee! Kongeraho amashuri y’abana, kurya, transport, kwambara n’ibindi,…..! Naho twari amabuye”.

Madamu Ingabire ati “Ubuzima muri Kigali burahenze cyane byo. Tekereza abongeraho no gukodesha inzu babamo”.

Igitekerezo cya Nyandwi Matthew, yagize ati “Bikomeje gutya twazisanga tuyoborwa nk’aho nta mategeko abaho arengera rubanda rugufi, badashoboye kugera aho ibyo bitegurirwa. Nk’ubu Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), Igishinzwe abinjira n’abasohoka, abafite mu nshingano gutwara abantu n’ibintu ndetse na RURA bakwiye kumva ijwi ry’Abanyarwanda”.

Nyandwi yakomeje agira ati “Leta ikwiye kongera uburyo iganiramo n’Abanyarwanda ku mpinduka zimwe na zimwe. Aho biri ngombwa Inteko Nshingamategeko na sosiyeti Sivile bakavugira rubanda. Abayobozi bamenye ko Abanyarwanda benshi bafite ubushobozi buciriritse”.

Mu mwaka wa 2016, Ubushakashatsi bwa 22 bw’Ikigo Mercer gikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwashyize Kigali ku mwanya wa 139 mu mijyi ihenze ku Isi. Yari ivuye kuri 97 mu 2015. Kinshasa yo yari ku rutonde rw’Imijyi 10 ihenze ku Isi.

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Innocent 05/06/2019 6:53 am at 6:53 am

Twarumiwe tugeze aho guhora. Aba ni abanzi b’igihugu baba bashaka kuvangira HE. Ngo wenda ahari bibe nka wa mugati wo muri Sudani

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!