bwiza.com
Ahabanza » Umunyarwandakazi  aratabaza avuga ko umugabo we yaburiwe irengero muri Uganda
Amakuru

Umunyarwandakazi  aratabaza avuga ko umugabo we yaburiwe irengero muri Uganda

Umunyarwandakazi Veronica Ingabire, aratabariza umugabo we avuga ko aheruka kumuca iryera muri Gicurasi 2018.

Ingabire avuga ko yavuye mu Rwanda kuwa 15 Gicurasi 2018 ari kumwe n’umugabo we aho ngo bari bagiye gusura benewebo baba muri Uganda ariko bagatabwa muri yombi bakigera ku mupaka wa Cyanika, mu Karere ka Burera.

Yabwiye TNT dukesha iyi nkuru ko batawe muri yombi bazira kutagira ibyangombwa kandi babibambuye.

Ati“ Ubusanzwe twambukaga dukoresheje indangamuntu, ariko tugeze Cyanika ku ruhande rwa Uganda twatawe muri yombi. Abashinzwe umutekano nyuma twabwiwe ko ari CMI bavuze ko twinjiye muri Uganda binyuranyije n’amategeko. Batubwiye ko tutemerewe gukoresha indangamuntu.”

Ingabire uvuga ko yari kumwe n’abandi bagore yajyanwe kuri Sitasiyo ya Polisi nyuma bagezwa imbere y’ubutabera, aho batari bafite ababahagarariye mu mategeko.

Ku ngingo yo kubura umugabo we, Ingabire ati “ Ubwo ni bwo bwa nyuma nabonye umugabo wanjye, kugeza ubu nta makuru mfite y’aho aherereye.”

Avuga ko yakatiwe gufungwa umwaka n’iminsi 15.

Ku bijyanye no gukorerwa iyicarubozo, Ingabire avuga ko yakubiswe kugeza ubwo ajyanwa kwa muganga.

Kuri ubu uyu mugore ari mu Rwanda nyuma yo kujugunwa ku mupaka wa Cyanika kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize. Nta cyizere afite cyo kuzongera kuca iryera umugabo we.

U Rwanda ntirwahwemye kubuza abaturage barwo kutajya muri Uganda bitewe n’uko ngo umutekano wabo utizewe. Ni nyuma y’imyaka ibiri ibi bihugu byombi birebana ay’ingwe.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!