bwiza.com
Ahabanza » Min. Sezibera yabonanye n’abayobozi batandukanye ba Misiri barimo na Minisitiri w’Ingabo- AMAFOTO
Amakuru Politiki

Min. Sezibera yabonanye n’abayobozi batandukanye ba Misiri barimo na Minisitiri w’Ingabo- AMAFOTO

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Sezibere Richard yagiriye uruzinduko mu Misiri, ahura n’abayobozi batandukanye b’iki gihugu, barimo Minisitiri w’Ingabo, Uw’Ububanyi n’amahanga ndetse n’umuvugizi w’Inteko Nshingamategeko.

Nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Sezibera yabonanye n’aba bayobozi ku wa Mbere tariki ya 3 Kamena 2019, ku butumire yahawe na mugenzi we w’iki gihugu, Sameh Shoukry, aho ngo bagiranye ibiganiro bishingiye ku gukomeza umubano w’ibihugu byombi [Rwanda & Egypt] ndetse no gushaka ibindi bintu bagiranamo ubufatanye.

Muri uru ruzinduko kandi Minisitiri Sezibera yabonanye na Minisitiri w’Ingabo wa Misiri, Gen. Mohamed Zaki na Dr. Ali Abdel -Aal Sayed Ahmed, umuvugizi w’Inteko nshingamategeko ya Misiri ngo unateganya kugirira uruzinduko mu Rwanda vuba.

U Rwanda na Misiri ni ibihugu bibiri bya Afurika bisanzwe bifitanye umubano, Perezida Sissi ni we wa mbere wa Misiri wasuye u Rwanda, ubwo yari yitabiriye inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Kigali muri Nyakanga umwaka wa 2016.

Icyo gihe Sissi yasobanuriye Perezida Paul Kagame uburyo igihugu cye kirajwe ishinga no kubaka umubano urambye n’ibindi bihugu bya Afurika, umubano kandi ushingiye ku bwubahane no kutivanga mu mikorere y’ikindi gihugu.

Iyo politiki y’ubwubahane Sissi yabwiye Kagame ko ariyo ikemura ibibazo kandi ikanarinda amakimbirane hagati y’ibihugu.

Ku wa 15 Kanama 2017, Perezida Abdel Fattah el-Sisi  yasuye u Rwanda ku nshuro ya kabiri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi ndetse anakirwa ku meza na Perezida Kagame banagiranye ibiganiro bigamije gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame aheruka muri Misiri muri Mata uyu mwaka, aho yari yitabiriye inama idasanzwe ku bibazo bya Sudani na Libiya, yari yatumijwe na Perezida Abdel Fattah el-Sisi, uyoboye icyo gihugu akaba n’uyoboye umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma.

Dr Sezibera aganira na Gen. Mohamed Zaki
Min. Sezibera aganira mugenzi we w’ububanyi n’amahanga wa Misiri, Sameh Shoukry
Min. Sezibera aganira na Dr. Ali Abdel -Aal Sayed Ahmed uteganya gusura u Rwanda vuba

 

 

 

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com